Perezida Xi Jinping yashimiye Perezida Kagame k’ubwo kongera gutorerwa kuyoboyora u Rwanda
Perezida w’ubushinwa Xi Jinping yashimiye perezida w’u Rwanda Paul Kagame k’ubwo kongera gutorerwa kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.
Mu butuma yacishije ku urubuga rwa X rwahoze ari tweeter Perezida JinPing yashimiye perezida Kagame Paul Kubwo kongera gutorerwa kuyobora u Rwanda ndetse anamusezeranya imikoranire myiza hagati y’ibihugu byombi ndetse no gukomeza gutsura umubano mwiza wari usanzwe hagati y’u Rwanda n’ubushinwa .
aho yagize ati : “Mfite ubushake bwo gufatanya nawe nyakubahwa Perezida, kugira ngo dukomeze kongera icyizere muri Politiki, kwagura no kurushaho kunoza ubufatanye bufatika mu nzego zitandukanye ndetse no kuzamura umubano uri hagati y’ibihugu byacu byombi tuwugeze ku rundi rwego rushya”.nkuko tubikesha ikinyamakuru cya Bwiza.
Ibi bije nyuma y’uko Komisiyo y’igihugu y’Amatora itangaje ibya burundu byavuye mu matora yabaye hagati ya tariki 14 ku banyarwanda baba hanze y’igihugu ,15 ku banyarwanda baba imbere mu gihugu ndetse na niya 16 ku byiciro byihariye ,aho Kagame Paul yaje ayoboye abandi barimo Dr . Frank Habineza na Phillipe Mpayimana n’amajwi 99.18
U Rwanda n’Ubushinwa ni ibihugu bisanganywe umubano, n’ubucuti bushingiye ku bukungu, uburezi, ikoranabuhanga, ubucuruzi, inganda n’ ubwikorezi.
Bimwe mu bikorwa u Rwanda rwafatanyije n’Ubushinwa harimo inyubako y’ibitaro bya Masaka mu Karere ka Kicukiro, byatwaye asaga Miriyari 9.5frw. Ibitaro bizunganira ibya Kaminuza y’u Rwanda mu guhugura abiga ubuvuzi.
Ku bijyanye n’uburezi u Rwanda rwohereza abanyeshuri mu gihugu cy’Ubushinwa guhaha ubumenyi buzafasha mu guteza imbere igihugu. Muri aba banyeshuri hakaba harimo umubare munini uhabwa buruse na kaminuza zo mu bushinwaKu bijyanye n’imiyoborere kandi ishyaka riri ku butegetsi mu gihugu cy’Ubushinwa (CPC) rifitanye umubano wihariye n’irya RPF riri ku butegetsi mu Rwanda, aho abanyamuryango bo mu bihugu byombi basurana ku buryo buhoraho, bagasangira ubunararibonye mu iterambere ndetse no mu miyoborere.
Umubano w’u Rwanda n’Ubushinwa watangiye tariki ya 12 Ugushyingo 1971.