HomePolitics

Perezida Kagame yizihije isabukuru yimyaka 80 ya Tito Rutaremara

 Rutaremara  Tito na Perezida Kagame  mu mwako wo muri 1997.

Ku wa gatandatu, tariki ya 23 Ugushyingo, Perezida Paul Kagame na Madamu wa Perezida Jeannette Kagame, bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru yimyaka 80 ya Tito Rutaremara, bifatanya n’umuryango w’uyu munyapolitiki w’inararibonye ndetse n’inshuti ye.

Tito Rutaremera ni muntu muri Politiki y’u Rwanda

Rutaremara, uzwi cyane ku izina rya Mzee Tito, amaze imyaka isaga mirongo itatu akora muri politiki y’u Rwanda. Yahoze ari Senateri akaba n’Umuvunyi mukuru.

Uyu munyapolitiki w’inararibonye ari mu bashinze ihuriro ry’Abanyarwanda baharanira ubumwe bw’igihugu (RANU), umutwe wa politiki washinzwe mu 1979, nyuma uza kuba Rwanda Patriotic Front uzwi nka FPR-Inkotanyi mu 1987.

Ingabo za FPR zatangije intambara yo kubohora u Rwanda mu 1990, zishaka gucyura impunzi z’u Rwanda, maze mu 1994, bahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kugeza ubu iyi nararibonye ni Perezida w’Ihuriro ngishwanama ry’inararibonye mu Rwanda, iri huriro rigira inama guverinoma ku bibazo by’igihugu, icyerekezo cya politiki n’imbogamizi zijyanye n’imiyoborere myiza.

Tito Rutaremara yabaye umunyabanga wa FPR kuva mu mwaka wa 1987 kugera 1993. Kuva kandi mu 1994 kugera 2000 yari mubari bagize inteko y’inzibacyuho.

Rutarema kandi yanayoboye komisiyo yari ishinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko kuva mu mwaka wa 2000 kugera mu 2003. Kuva mu 2003 kugera mu 2011, Rutaremara yabaye umuvunyi mukuru.

 Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yashyize Tito Rutaremara mu nteko ishingamategeko umutwe wa sena mu Ukwakira 2011.

 Kuva mu mwaka 2019 Rutaremara ni umuyobozi w’inama ngishwanama y’inararibonye aho yasimbuye Iyamuremye Augustin

Iyi nzu y’ibitabo kandi izwiho kuba umunyabwenge w’imitekerereze n’inyigisho zijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge, akaba n’umwe mu bakunze kuvuga ku mateka n’imigambi RPF-Inkotanyi.

Andi mateka ya Tito Rutaremara

Rutaremara wavutse mu 1944 avukira mu cyahoze ari za Kibungo ubu akaba ari i Gatsibo, , mu Ntara y’Iburasirazuba, Rutaremara yahunze u Rwanda n’umuryango we nyuma y’intambara yo muri 1959 yibasiye abatutsi.

uyu munyapolitiki, yize amashuri abanza i Gatsibo akava mu Rwanda ubwo yari mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye muri College St Andre, yakomereje amasomo ye muri Uganda. Nyuma yaje kujya i Burayi kwiga kaminuza.

Indi nkuru wasoma : Premier League ,Arsenal nyuma y’imikino ine idatsinda yongeye kubona amanota atatu imbumbe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *