Perezida Kagame abinyujije kuri X yavuze ijambo rya sannye imitima y’Abakunzi ba Rayon yari yashavujwe no kubura Kigali Pele Stadium!
Abicishije ku rukuta rwa X yahoze yitwa twitter perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakebuye umugi wa kigari awibutsa ko ikibazo cya moteri icana amatara kuri sitade cyakabaye cyarakemutse mbere y’uko umwaka w’imikino utangira.
Kuri uyu wa gatanu ku isaha ya saa kumi n’ebyiri hari hateganyijwe umukino w’umunsi wa kabiri w’Ashampiyona y’u Rwanda mu mupira w’Amaguru aho ikipe yamabara ubururu n’umweru yagombaga gutana mu mitwe n’ikipe yo mu Bufundu(Nyamagabe) ariyo Amagaju FC kuri Kigali Pele Stadium.
Ibi byari bimaze iminsi ariko bizwi ndetse n’amakipe yombi yarabiteguje abakunzi n’abafana bayo babinyujije hirya no hino hatandukanye cyane ku mbugankoranyambaga , gusa mu buryo butunguranye Rwanda Premier League yandikiye ikipe ya Rayon Sports iyimenyesha ko umukino wahinduriwe amasaha cyane ko ariyo yari bwakire umukino.
Impamvu zatanzwe n’uko sitade mpuzamahanga ya Kigali “Kigali Pele Stadium” nta Generator(Moteri) ihari yabasha gutanga urumuri ruhagije ku buryo habera umukino mu masaha y’anijoro dore ko iyari isanzwe ihari ngo itagifite ubushozi bwo gutanga urumuri rwakinirwaho umukino.
Umugi wa Kigali ufite mu nshingano iyi sitade babinyujije kurukuta rwabo rwa X(Twitter) bagize bati
“Muraho , Umugi wa Kigali uri gushaka igisubizo kirambye kiki kibazo. Uyu munsi Moteri dufite kuri Kigali Pele Stadium ntago itanga urumuri ruhagije ku buryo hakinirwa imikino y’anijoro, ariko nanone mu gihe ikipe yaba ubwayo ifite ubushobozi bwo kwizanira(kwibonera) Moteri yayo izemererwa gukina mu masaha y’ijoro. Mu rwego rwo gukemura ikikibazo burundu, Moteri ifite ubushobozi bwo gutanga urumuri rukenewe yaratumijwe, bikazafata igihe kingana n’amezi atatu kugirango igere mu Rwanda. Murakoze”!
Gusa ibibyose ntibyanyuze abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda cyane abakunzi n’abafana b’ikipe ya Rayon Sports nde mu batanyuzwe n’ibyo umugi wa Kigali watanze nk’ibisobanuro harimo na nyakubahwa peresida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame aho nawe abinyujije kuri X (Twitter) yagize ati “Ibi ntibyakagombye kuba byarakozwe mbere”!
Ibi byashimishije Abanyamupira cyane abakunzi ba Rayon Sports batishimiye guhindurirwa umukino!
Anabihurizaho n’Abanyarwanda benshi, cyane abanyamupira bibaza impamvu ikibazo cya Moteri icanira Kigali Pele cyatangiye kugaragara mu mwaka ushizwe w’imikino 2023-2024 kitahise gishakirwa umuti mbere bikenda bitegereza igaruka ry’Ashampiyona.
Abandi bakibaza uwakiriye iyo Moteri kandi abiziko ntabushobozi ifite bwo gucanira ikibuga bati “Ese ntagusuzuma igicuruzwa wahawe mbere y’uko ucyakira bijya bibaho? , ni gute uvugako Moteri ntabushobozi ifite niba warabikoze”.
Ubu igisubizo gihari n’uko imikino imwe n’imwe y’Ashampiyona izajya ikinwa ku isaha ya saa sita n’igice z’amanywa haherewe no ku mukino uri buhuze ikipe ya Gasogi United na Marines FC.