Paris Olempics : ese Clementine Mukandanga niwe u Rwanda rwategaho amakiriro yo kubona nibura umudali ?

imikino olempike yinjiye mu cyumweru cyayo cya nyuma, u Rwanda rusigaje umukinnyi umwe uzaseruka ku munsi wa nyuma w’iyi mikino,bakinnyi batandatu baserukiye u Rwanda, batanu bamaze gusezererwa nta mudali begukanye mu marushanwa yo koga, kwiruka, gusiganwa ku igare n’inkota.
Ku wa gatandatu kandi Eric Manizabayo yasiganwe mu bagabo 273km ariko ageze kuri 245 akurwa mu isiganwa na we kubera iminota yari amaze gusigwaho n’uwa mbere nk’uko bigenwa n’amategeko y’uyu mukino. Kimwe na Ingabire, Manizabayo na we ari ku rutonde rw’abatarangije isiganwa.
Ku wa gatandatu mu irushanwa ryo koga 50m free style/nage-libre mu bagore, Umuhoza Uwase Lidwine mu itsinda (heat) rye yabaye uwa 6 mu bakinnyi 7, aho yakoresheje amasegonda 32:03, ahita asezererwa. Mu bakinnyi bose hamwe 79 Umuhoza yabaye uwa 70
Ku wa gatanu, Yves Nimubona yabaye uwa 21 mu bakinnyi 24 mu gusiganwa 10,000m mu bagabo akoresheje iminota 27’54’’. Uwatwaye zahabu hano ni Joshua Cheptegei wa Uganda wakoresheje 26’43’’.
Ku cyumweru mu gusiganwa mu muhanda wa 158km ku igare mu bagore, Diane Ingabire ntiyabashije kurangiza isiganwa yakuwe mu irushanwa ageze kuri 80km “bitewe n’iminota yari amaze gusigwaho n’uwa mbere nk’uko bigenwa n’amategeko”
Ku cyumweru cyashize tariki 28 Nyakanga (7), Jazilla Mwamikazi yasiganwe ku igare muri Cross-Country Mountain Bike aba uwa 34 mu bakinnyi 36. naho Ku wa gatanu, Cyusa Peyre Mitilla Oscar yabaye uwa gatandatu mu itsinda rye mu gusiganwa koga 100m mu bagabo aho yakoresheje amasegonda 58.77. Muri rusange yabaye uwa 38 ahita asezererwa kuko atabashije kugera muri kimwe cya kabiri.
Naho ku wa gatandatu tariki 27 Nyakanga, Tufaha Uwihoreye yaviriyemo mu ijonjora mu mukino wa Fencing cyangwa Épée mu bagore atsinzwe n’Umuyapanikazi Miho Yoshimura ku manota 15-7, ni we mukinnyi w’u Rwanda wasezewe bwa mbere muri iyi mikino olempike.
Umukinnyi usigaye guseruka ni Clementine Mukandanga uzasiganwa Marathon yuzuye (42km) tariki 11 z’uku kwezi kwa Kanama (8). Mukandanga asanzwe akinira ikipe yo mu Butaliyani, aheruka kwiruka iyi ntera akoresheje amasaha 2, iminota 25 n’amasegonda 54.


