Gen Muhoozi Kainerugaba amaze gutangaza ko azitabira umuhango w’irahira rya Perezida Kagame
Gen. Muhoozi Kainerugaba, Umuhungu wa Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni,amaze gutangaza ko azaba ari mu Rwanda mu muhango wo kurahira kwa Perezida Kagame uteganijwe mu minsi iri mbere.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba amaze gutangaza ko agomba kuba ari umwe mu banyacyubahiro bagomba kuzitabira umuhango wo irahira rya Perezida Kagame uherutse gutorerwa kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri mbere ,ibi birori bikaba biteganijwe ko bigomba kubera kuri sitade Amahoro .
Abicishije ku urukuta rwe rwo kurubuga rwa X rwahoze ari Tweeter amaze kwemeza ibya aya amakuru ,aho yagize ati : “Nishimiye gutangaza ko nzasura mu rugo iwacu hakabiri ariho mu Rwanda kandi bizaba vuba aha ,aho Nzitabira umuhango wo kurahira kwa Afande Kagame. Bizaba ari, ibirori bikomeye muri Afurika by’uyu mwaka gushidikanya.”
I am happy to annouce that I will be visiting my second home, Rwanda, soon. I will attend Afande Kagame's inauguration ceremony. It will be, without doubt, the biggest celebration in Africa this year. Rukundo Egumeho! pic.twitter.com/R2CR8aQm4m
— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) August 5, 2024
Gen Muhoozi afatwa nk’umwe mu bantu bagize uruhare mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda, nyuma y’igihe wari umaze urimo agatotsi.Uyu muhungu wa Perezida Yoweri Museveni yagaragaje kenshi ko u Rwanda na Uganda ari ibihugu by’abavandimwe, bityo ko bikwiye guhahirana, ababituye bakagenderana nta mbogamizi bahura na zo.
Mu 2022 ubwo General Muhoozi yizihizaga isabukuru yatumiye Perezida Kagame, mu birori byabereye i Kampala muri Uganda, biba ikimenyetso simusiga koko ko Uganda n’u Rwanda byongeye kuzahura umubano.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yarahiriye kuyobora igihugu kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 18 Kanama 2017, mu muhango witabiriwe n’abasaga ibihumbi 25 barimo abaperezida b’ibihugu, aba guverinoma n’abandi bayobozi bakuru barenga 20.
Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye baturutse mu mfuruka zose z’igihugu bazindutse mu gitondo cya kare berekeza kuri Stade Amahoro aho Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda.
Aba barimo abantu 100 baturutse muri buri karere ko hanze y’Umujyi wa Kigali uko ari 27. Umujyi wa Kigali wo wahawe umwihariko muri uyu muhango kuko buri Karere kemerewe kohereza abantu 7000.
Muri uyu muhango kandi ibihugu hafi ya byose byo muri Afurika byari bifite umuyobozi ubihagarariye.
Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, niwe wabimburiye abandi kugera mu Rwanda aho yageze i Kanombe ahagana saa cyenda z’igicamunsi kuwa Kane, tariki ya 17 Kanama 2017.