Paper Talk[Rwanda&Africa]:Ikipe ya Mangwende igiye kubona umutoza mushya, APR FC na CECAFA KAGAME CUP 2024 byashyushye!
Umunya-Tanzania Yusuph Kagoma w’Imyaka 28 yamavuko yamaze gusinyira ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania nubundi yo mu gihugu yari avuyemo dore ko yatozaga ikipe ya Singida , uyu musore ukina mu kibuga hagati yugarira ,Simba ikomeje gukora ibishoboka byose ngo izahangane na Young Africans mu mwaka utaha w’Imikino nyuma yuko Young Africans yegukanye ibikombe bitatu bya Shampiyona y’ikurikiranya.(#MickyJr)
Umunya-Tunisia w’imyaka 58, Nasreddine Nabi kumugaragaro yamaze kuba umutoza mushya w’ikipe ya Kaizer Chiefs nk’Uko iy’Ikipe yo mu gihugu cya Africa yepfo yabitangaje ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo ndetse ariko bitegura umwaka utaha w’Imikino.(#TimesLive)
Nyuma yo gutangazwa nk’Umutoza mushya wungirije mu ikipe ya Kaizer Chiefs yo muri Africa Yepfo ,Umufaransa Fernando Da Cruz ashobora kutazatoza umukino n’umwe yungirije Nasreddine Nabi muri iy’Ikipe bikuvugwa ko agiye kwerekeza mu ikipe ya AS FAR isanzwe ikinamo Umunyarwanda Manishimwe Emmanuel “Mangwende”.(#The Coverup)
Umunya-Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo Boka Chadrack w’Imyaka 24 yamaze gusinyira ikipe ya Young Africans yo mu gihugu cya Tanzania akaba yavuye mu ikipe ya FC Saint Eloi Lupopo n’ubundi y’Iwabo mu gihugu cya DRC akaba akina nka myugariro w’Ibumoso “Left-Back” .(#MickyJr)
Muri iki gitondo ikipe ya Apr fc yatangiye gukora imyitozo na bamwe mu bakinnyi bayo bashya yaguze kuri sitade ikirenga i Shyorongi yitegura kwerekeza muri Tanzania aho izaba igiye kwitabira irushanwa rya CECAFA KAGAME CUP 2024.(#DailyBox)
APR HC yatsinze Police HC ibitego 30-25 yuzuza intsinzi 2-1 biyihesha kwegukana Igikombe cya Shampiyona ya Handball 2024, wari umukino wa gatatu mu ya kamarampaka wagombaga kugena ikipe yegukana igikombe nyuma y’aho amakipe yombi yanganyaga intsinzi imwe ku yindi.(#Igihe)
Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’abagore y’u Rwanda wakiniraga Kampala Queens mu cyiciro cya mbere muri Uganda, Imanizabayo Florence yasezerewe n’iyi kipe, ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 7 Nyakanga 2024 nibwo Kampala Queens yatangaje abakinnyi 10 yatandukanye nabo itazongerera amasezerano.(#Isimbi)
Rayon Sports FC yamaze kwakira myugariro Omar Gningue wari Kapiteni w’Ikipe ya As Pikine yo muri Sénégal, aho yageze mu Rwanda ndetse akaba agomba guhita ashyira umukono ku masezerano, mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 7 Nyakanga 2024, nibwo Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Roben, yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali aho yari yagiye kwakira uyu mukinnyi.(#Igihe)
APR FC yahaye ikaze abakinnyi batatu muri bane n’abanyamahanga iheruka gusinyisha bazayifasha mu mwaka w’imikino wa 2024-25, Abo ni abanya-Ghana babiri, Richmond Lamptey na Seidu Dauda ndetse n’umunya-Mauritania, Mamadou Sy.(#Isimbi)
Hashyizwe ahagaragara igihe Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi” izakina imikino yayo yo gushaka itike y’Imikino yanyuma y’Igikombe cya Africa kizabera mu gihugu cya Morocco mu mwaka wa 2025, kuva taliki 02-10/02/ 2024 hazakinwa imikino yumunsi wa mbere umunsi wa kabiri uhere taliki ya 07-17/10/2024 mugihe umunsi wanyuma w’iyi mikino ariwo wagatatu uzakinwa hagati ya taliki ya 11-19/11/2024.(#Rwanda FA)