BAYERN MUNICH : nyuma ya Micheal Olise wamaze gusinya ;Joao Palinha niwe utahiwe muri iyi kipe!
Ikipe ya Bayern Munich ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X, yatangaje ko yasinyishije Micheal Olise ,rutahizamu w’umufaransa wakiniraga Cryistal palace yo mu bwongereza kuri miliyoni 50 z’amapawundi harimo n’uduhimbaza musyi.
Olise w’imyaka 22 y’amavuko nyuma yo kugurwa na Bayern yahise asinya amasezerano y’imyaka itanu azamugeza mumwaka wa 2029.
Michael Olise abinyujije kurukuta rwa X, yagize ati” ibiganiro na Bayern byabaye byiza cyane kandi nishimiye cyane kuba ngiye gukinira ikipe nini nkiyingiyi.
“Nibintu bitoroshye gusa urebye nibyo nahoze nshaka, Ndashaka kwerekana uwo ndiwe kuri uru rwego, Nkakina hano kuburyo dutwara ibikombe byinshi bifatika mw’ikipe yange mu myaka igiye kuza”.
Michael Olise muri Cryistal palace palace yakinnye imikino 90 atsinda ibitego 16 atanga n’imipira yavuyemo ibitego 25.
Ikipe ya Bayern Munich Olise yerekejemo si yo yonyine yari yagaragaje ko imwifuza Kuko Chelsea, Manchester United na Newcastle nazo ziri muzashaka kumusinyisha nubwo birangiye atazerekejemo.
Michael Olise yari amaze imyaka itatu muri Christal palace Ninyuma Yuko ayigezemo mu mwaka wa 2021 avuye muri Reading.
Nyuma yo gusinyisha Michael Olise, Bayern irenda kwibikaho undi m’ukinnyi uturutse n’ubundi mugihugu cy’ubwongereza witwa Joao Palhinha ukinira Fulham hagati mu kibuga Nyuma yuko asoje ikizamini cy’ubuzima.