Paper Talk[Rwanda&Africa]: Inkuru yakababaro itashye umupira w’u Rwanda, hatangajwe igihe Rayon Sports izazanira umutoza
Ahoyikuye Jean Paul bitaga Mukonya wari myugariro w’ibumoso muri AS Kigali, yitabye Imana azize impanuka yo mu kibuga ubwo yakoraga imyitozo mu batarabigize umwuga, uyu musore y’Itabye Imana kumyaka 26 kuko yavuzetse taliki ya 16 Kanama 2024.(#DailyBox)
Fadlu Davids Umunya-South Africa w’Imyaka 43 yamaze kuba umutoza mushya w’Ikipe ya Simba SC yo mu gihugu cya Tanzania ndetse hahise hanatangazwa abagomba gukorana nawe ,Darian Wilken umutoza w’ungirije, Mueez Kajee umusesenguzi w’imyitwarire yabakinnyi mu kibuga (performance analyst) Riedoh Berdien conditioning coach ndeste na Wayne Sandilands umutoza wa banyezamu.(#MickyJr)
Nyuma yo kugaruka muri Rayon Sports, Niyonzima Olivier Seif yakoze imyitozo ye ya mbere muri Gikundiro maze asezeranya abakunzi ba yo ko agiye gukora ibishoboka byose bakongera kwegukana ibikombe bamenyereye,Ati “ndizeza abakunzi ba Rayon Sports ko ngiye gushyiramo imbaraga zanjye zose kugira ngo mfashe Rayon Sports kugira aho igera, imfashe nanjye kuzamura urwego rwanjye.”(#Inyarwanda)
Kuri uyu wa gatandatu ikipe ya Rayon sports yatangiranye imyitozo yo kwitegura imikino ya shampiyona yo mu mwaka w’imikino wa 2024 -2025 , n’amasura mashya ku kibuga cy’imyitozo cyayo giherereye mu nzove Skol Stadium aho Rayon Sports y’ishyuje 2000 Frw kubifuzaga kureba iyo myitozo.(#DailyBox)
Ikipe y’Igihugu ya Sudani y’Epfo muri Basketball yatangiye gukorera umwiherero w’Imikino Olempike muri BK Arena, Iyi niyo kipe rukumbi izahagararira Umugabane wa Afurika muri iyi mikino iteganyijwe kubera i Paris tariki 26 Nyakaganga kugeza 11 Kanama 2024 i Paris mu Bufaransa.(#Igihe)
Abakozi batatu ba APR FC baregwaga n’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare gucura umugambi wo guha abakinnyi ba Kiyovu Sports ibintu bibaca intege, barekuwe nyuma y’umwaka n’amezi abiri bafunzwe abo ni Mupenzi Eto’o wari ushinzwe kugurira iyi kipe abakinnyi, Maj. Uwanyirimpuhwe Jean Paul wari ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe (Team Manager) na Maj. Nahayo Ernest wari umuganga bafunzwe.(#Isimbi)
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi, Frank Spittler Torsten, ntiyishimiye gutombora Nigeria na Bénin mu Itsinda D ryo gushaka itike ya CAN 2025 mu gihe ibihugu byombi bisanzwe biri hamwe n’u Rwanda mu Itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.(#Rwanda FA)
Ubuyobozi bwa Rayon Sports buvuga ko umutoza mukuru azatangazwa mu cyumweru gitaha, ari na bwo azatangira akazi, Ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 5 Nyakanga 2024 ni bwo Rayon Sports yatangiye imyitozo yitegura umwaka w’imikino wa 2024-25 aho imyitozo yagaragayemo abakinnyi bashya yaguze.(#Isimbi)
Ikipe ya APR FC yarangije kumvikana na rutahizamu w’ikipe y’Igihugu ya Mauritania, Mamadou Sy, aho uyu wakiniraga Nouakchott Kings ari mu nzira aza i Kigali gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri, Mamdou Sy w’imyaka 24 amaze iminsi yitwara neza muri Shampiyona y’iwabo ndetse anahamagarwa mu ikipe y’Igihugu nkuru. (#Igihe)