HomePaper TalkRwanda & Africa

Paper Talk[Rwanda&Africa]: Bamwe mu bafana ba Rayon bararebana ayingwe na Robertinho,umukinnyi wanyuze muri Murera yaguzwe $100k!

Rutahiza  w’umunya-South Africa Cassius Tumelo Mailula, 23,    yamaze  gusohoka mu ikipe  ya  Toronto FC  ibarizwa muri shampiyona  ya  Leta  zunze Ubumwe Z’Abanyamerika  Major League Soccer  aho agiye gusinyira ikipe  ya  Wydad AC yo muri Morocco, ibi bijenyuma y’uko umutoza w’iyi kipe  Umunya-Africa y’Epfo  Rulani Mokwena afashe rutema ikirere agiye gushaka abakinnyi .(#MickyJr)

Umunya-Cameroon  Onana Essomba Willy Léandre w’imyaka 24  yamaze kwekereza mu ikipe ya Al Hilal Benghazi yo mu gihugu cya Libya nyuma yo gutandukana na Simba SC yo muri  Tanzania, akaba yatanzweho $100k, azajya ahembwa ibihumbi cumi na bitanu by’Amadorali ($15k).(#Rugangura_axel_official)

Impuzamashyiramwe  y’aruhago ku isi “FIFA”  yatangiye igikorwa cyo gusura amakipe  azakina imikino yanyuma y’igikombe cy’isi  cy’amakipe kizabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abanyamerika mu mwa wa 2025, kugirango batangire gutunganya ibyegeranyo bigaruka ku makipe azakitabira bareba  ku mateka yayo makipe, ibikorwa remezo byayo n’ibindi.(#MickyJr)

Minisitiri mushya wa siporo Nyirishema Richard yafunguye ku mugaragaro imikino y’ijonjora yo gusha tike y’igikombe cy’isi cya 2026 cya Basketball mu bagore igiye kubera muri BK Arena.(#DailyBox)

Murangwa Eric Eugène wakiniye Rayon Sports n’Ikipe y’Igihugu Amavubi yasabye Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse n’Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, gutangaza impamvu za nyazo zo kongera cyangwa kugabanya abanyamahanga, gusa bagatanga umwanzuro badahubutse kuko byazagira ingaruka ku mupira w’u Rwanda.(#Igihe)

Umutoza w’ikipe ya Azam Umunya-Senegal Youssoupha Dabo yavuze ko APR FC mu mukino wo kwishyura bazayinjiza ibitego byinshi  kubera ko byanga bikunda ngo izafungura umukino.(#DailyBox)

Umutoza wa APR FC abona penaliti batsinzwe ari uburangare bw’uwayikoze, Umutoza wa APR FC, Darko Nović yavuze ko penaliti batsinzwe na Azam FC bigatuma batakaza umukino, habayeho uburangare kuko hari ubundi buryo bworoshye bwari gukemura ikibazo.(#Isimbi)

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie, yasabye abana 749 bashoje umwiherero w’ibyumweru bibiri wateguwe n’Umushinga w’Isonga, ko impano bafite mu mikino bakwiye no kuzongeraho gutsinda amasomo mu ishuri kuko bizabagirira akamaro mu buzima bwabo.(#Igihe)

 Bamwe mu bakunzi n’abafana  b’ikipe  ya Rayon Sports ntago bemeranya n’imipangire mu kibuga y’umutoza wabo mushya Umunya-Brazil  Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘Robertinho.’ Aho bamwe bibaza impamvu yo gukoresha abakinnyi babiri bakina hagati mu kibuga bugarira ku ikipe nka Marines FC.(#Umuseke)

Umutoza wa Rayon Sports, Robertinho nyuma yo kunganya na Marines FC mu mukino ufungura shampiyona, yavuze ko mu byamukozeho harimo n’umubare muke w’abanyamahanga.(#Isimbi)

Ikipe ya Association Sportive de  Kigali yamaze gusinyisha amasezereno y’umwaka umwe Umunya-Cameroun, Armel Ghislain Djimmoé wanyuze mu makipe arimo Kiyovu Sports na Gasogi United.(#KGLNews)

Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports, burateganya kujyana mu mategeko uwahoze ari umukozi wa yo mu gice cy’Itumanaho nyuma y’uko afatiriye imbuga nkoranyambaga z’ikipe kubera amafaranga aberewemo.(#Umuseke)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *