Watch Loading...
FootballHomeSports

TODAY IN SPORTS HISTORY : Rayon Sports Yadukosoye _ KNC

umunsi nk’uyu KNC yemeye kumugaragaro ko yarushijwe na rayon sports .

Bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze iyi taliki mu isi ya siporo

Imikino Olempike ya Rio de Janeiro 2016: Ubushinwa bwatsinze Seribiya,amaseti atatu kuri imwe[ 3-1] ku mukino wa nyuma muri volleyball ikinirwa ahatwikiriye

2016 Umukinnyi wa golf wo muri Koreya yepfo witwa Inbee Park yegukanye umudari olempike wa zahabu mu bagore ku giti cye n’amanota mu mikino yabereye Rio de Janeiro.

2016 Umukinnyi wiruka wo mu Bwongereza witwa Mo Farah yatsinze marato ya metero 5000 mu bagabo mu mikino Olempike ya Rio de Janeiro .

2021 Ikipe y’Igihugu y’ u Rwanda Umukino wa Cricket mu bagabo, yitwaye neza ku munsi wa kabiri w’imikino ya gicuti iri kuyihuza n’iya Ghana kuri Stade Mpuzamahanga ya Gahanga, itsinda umukino wa gatatu ku manota 57 (136-79) nyuma y’uko abakinnyi bose ba Ghana basohotse. Kuri ubu, ibihugu byombi biranganya imikino 2-2 mu gihe uwa kamarampaka uzaba ku wa Gatandatu.

2022 Kuva ku wa Gatandatu taliki 20 Kanama 2022, mu Rwanda haratangiye irushanwa ry’imikino y’Afurika mu batarengeje imyaka 20 mu mukino wa Handball  ,iyi mikino yari igiye kuba ku nshuro ya 29   “U-20 African Men’s Handball Championship Rwanda 2022”.

2022 Amavubi U23 yageneye impano umukecuru w’imyaka 100 : Uyu munsi ku wa 20 Ukwakira, 2022 ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 yasuye umukecuru w’imyaka 100 witwa Mukanemeye Madeleine,  uzwiho kuba yarihebeye  ikipe y’Igihugu y’u  Rwanda (Amavubi) na Mukura Victory sports et Loisir, imugenera impano irimo n’amafaranga. Iyi kipe iri gukorera umwiherero wayo mu karere ka Huye uyifasha kwitegura umukino bafite ku wa […]

2023 Umukino wanyuma wigikombe cyisi cyabagore, wabereye kuri Stade ya Australiya,iherereye mu murwa mukuru wa Sydney: Kapiteni wa Espagne Olga Carmona yatsinze igitego kimwe rukumbi cy’umukino bituma La Furia Roja [ akazina bakunze kwita ikipe y’igihigu y’abagaore ya esipanye] itsinda igitego 1-0 Ubwongereza .


2023 Nyuma yo gutsindwa ibitego 2-1 bikozwe na Rayon Sports, umuyobozi wa Gasogi United witwa KNC yabwiye itangazamakuru ko abakinnyi be bakoze amakosa, Rayon Sports irabakosora ,Ngo muri Football bibaho ko iyo ukoze ikosa uba uhaye uwo muhanganye amahirwe yo kugukosora ,anavuga ko ikipe nkuru nka Rayon Sports iyo ibonye ibitego bibiri, yirinda ko yabyishyurwa kandi ngo ibyo nibyo yakoze biyiviramo intsinzi, Gasogi United ye irahababarira.

Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki byo mu isi ya siporo :

1979 Cory Sullivan, umukinnyi wa baseball w’umunyamerika wakiniye ikipe ya Colorado Rockies, wavukiye Tulsa, Oklahoma .


1981 Bernard Mendy, umukinnyi w’umupira wamaguru wumufaransa wakiniye ikipe ya Paris Saint-Germain, wavukiye Évreux, mu bufaransa .


1982 Barney Rogers, umukinnyi wa Cricket wa Zimbabwe, wavukiye Harare, Zimbabwe


1982 Cléber Luis Alberti, umunyezamu w’umupira wamaguru wo muri Berezile, wavukiye Palmital, Berezile .


1982 Joshua Kennedy, umukinnyi w’umupira w’amaguru muri Ositaraliya ,joshua wanakiniye Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Ositaraliya, wavukiye i Wodonga, Victoria, Ositaraliya.


1982 Youssouf Hersi, umukinnyi wo hagati wumupira w’amaguru wa Etiyopiya, wavukiye Dire Dawa, muri Etiyopiya .

Bimwe mu bihangange byatabarutse mu isi ya siporo kuri iyi taliki:

1995 William Kennedy, umukinnyi wa baseball, yapfuye afite imyaka 76 .


1996 Beverley Whitfield, umukinnyi wo koga wo muri Ositaraliya , yapfuye afite imyaka 42 .


2000 Henry Austin, umukinnyi wa tennis wo mu Bwongereza , yapfuye azize ingorane zatewe no kugwa kuri 94.


2019 Russ Conway, umunyamakuru wa siporo w’umunyamerika ,wakoreye ikinyamakuru cya Eagleson NHL scandal, yapfuye azize indwara yumutima afite imyaka 70.


2022 Tom Weiskopf, umunyamerika ukina golf wanatwaye British Open yo mu 1973 na US Senior Open yo mu 1995, yapfuye azize kanseri yandura afite imyaka 72.
2023 Bill Vukovich II, Umunyamerika usiganwa ku magare , yapfuye afite imyaka 79.


2023 Naushad Ali, umuzamu wa Cricket wo muri Pakisitani n’umusifuzi w’iyi mikino , apfa afite imyaka 79

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *