Paper Talk[Europe]:Umutoza wa Amavubi yavuze impamvu atagihamagara Muhadjiri, undi Munyafurika yinjiye muri FC Barcelona
Umunya-Ivory Coast Iván Cédric Bikoue Embolo w’Imyaka 22 yamaze kwerekeza mu ikipe ya FC Barcelona B, uyu musore akaba yavuye mu ikipe Las Palmas n’ubundi mu gihugu cya Esipanye akaba akina yataka.(#YahooSports)
Umunya-Angola Laurindo Dilson Maria Aurélio yamaze kwirukanwa mu ikipe y’Igihugu iri mu rugamba rwo gushaka itike y’Imikino y’Anyuma y’Igikombe cya Africa kizabera muri Morocco mu mwaka 2025 kuber imyitwarire mibi. Umukino wa mbere bakaba baranawitwayemo neza batsinda ikipe y’Igihugu ya Ghana igitego kimwe ku busa (1-0) n’Imugihe bazakurikizaho Sudan kuri uyu w’ambere.(#MickyJr)
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yitegura iya Nigeria kuri uyu w’Akabiri tariki ya 10 Nzeri 2024 mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco, yatsinze Police FC mu mukino wa gicuti igitego kimwe ku busa(1-0) Cyatsinzwe na Ruboneka Bosco.(#RwandaFA)
Nyuma y’uko Moteri nshya Kigali Pelé Stadium ihagejejwe, n’imirimo yo kuyubakira yahise itangira kugira ngo itangire gucanira iki kibuga vuba. Ni nyuma y’uko iyari isanzwemo itari igifite ubushobozi bwo kwatsa amatara yose ya Kigali Pelé Stadium ku buryo haberamo umukino.(#Isimbi)
Amakipe y’abantu bafite ubumuga mu Karere ka Musanze, arashimirwa uburyo yitwaye nyuma yo gutwara ibikombe byinshi mu bikinirwa mu gihugu, mu marushanwa atandukanye ahuza abafite ubumuga.(#Kigali To Day)
Umutoza w’ikipe y’igihugu Frank Spittler yakoze impinduka mu bakinnyi mu rwego rwo kwitegura umukino afitanye na Nigeria kuri uyu w’Akabiri tariki ya 10 Nzeri 2024 akuramo Dushimimana Olivier “Muzungu” yinjiza Niyibizi Ramadhan bose bakinira ikipe y’Ingabo z’Igihugu APR FC.(#Umuryango)
Kapiteni urambye w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi Niyonzima Haruna wamamaye nka “Fundi wa Soka” mu gihugu cya Tanzania yamaze gutandukana na Rayon Sports ku bwumvikane nyuma y’iminsi 53 yerekanwe muri iyi kipe yaherukagamo mu myaka 17 ishize ku masezerano y’umwaka umwe azarangira muri 2025.(#KGLNews)
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Umudage Frank Spittler avuga ko impamvu atagihamagara umukinnyi w’Umunyarwanda ukina hagati mukibuga muri Police FC Hakizimana Muhadjiri avuga ko ari umukinnyi uhora akina ibinyu bimwe.(#Umuseke)
Minisitiri wa Siporo yemeje ibyo kuzana abanyamahanga mu ikipe y’igihugu, Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard, yavuze ko ibyo kuzana abanyamahanga ngo bakinire ikipe y’igihugu bizakorwa ariko ikaba ari gahunda y’igihe gito.(#Isimbi)
https://igihe.com/imikino/football/article/gasogi-united-igiye-kubimburira-andi-makipe-kwakirira-kuri-stade-amahoroGasogi United izakirira Rayon Sports kuri Stade Amahoro mu mukino w’Umunsi wa Kane wa Shampiyona uteganyijwe tariki 21 Nzeri 2024 Saa Moya z’ijoro. Ni wo mukino wa mbere wa Shampiyona ugiye kubera kuri iyi stade iheruka kuvugururwa igashyirwa ku rwego rwo kwakira abafana ibihumbi 45 no ku rwego rugezweho.(#Igihe)
Rayon Sports yatsinze ikipe ya Mukuru VS ibitego bibiri kuri kimwe(2-1) mu mukino wa gicuti wabereye mu karere ka Nyanza mu rwego rwo kwizihiza imyaka 125 umugi wa Nyanza umaze ushinzwe nubwo ikipe ya Mukura VS ariyo yabanje igitego ariko Charles BBaale yishyuye atsinda ni cyakabiri.(#RayonSports)