Paper Talk[Europe]: Abakinnyi bakomeje kwinubira imikino imaze kuba myinshi, Mateo Kovacic yavuze kukuba yasohoka muri Manchester City
Newcastle United irasha kuzasubukura gahunda yo gutwara Umunya-Sweden w’Ikipe ya Nottingham Forest Anthony Elanga, 22, mu kwezi kw’ambere dore ko iyi kipe y’umutoza Eddie Howe yamukurikiranye igihe kirekire ariko gahunda ntikunde . (Football Insider)
Corinthians ikipe yo mu gihugu cya Brazil yegereje gusinyisha Umunya- Netherlands w’Imyaka 30 Memphis Depay, uyu rutahizamu udafite ikipe kugeza ubu . (Globo – in Portuguese)
Liverpool nyuma yo gutangira umushinga wo kongerera amasezero Umunya-Misiri Mohamed Salah kuri ubu yageze no kuri myugariro w’Imyaka 33 akaba umunya- Netherlands Virgil van Dijk dore ko amasezerano ye iya Anfield azarangirana na tariki 30 Kamena 2025 . (Football Insider)
Umutozo wungirije wa Stockport County Andy Mangan agiye kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid kugirango age mu itsinda ry’abatoza rifasha Umutaliyani Dr Carlo Ancelotti . (Athletic – subscription required)
Barcelona irategura kuvugurura gahunda yayo yo gusinyisha Nico Williams Umunya-Esipanye wa Athletic Bilbao w’Imyaka 22 nyuma y’uko babigerageje muri iri soko ry’Igura n’Igurisha ry’Iyi mpeshyi ya 2024 ariko bikanga. (Sport – in Spanish)
Umutoza w’Ikipe ya Fenerbahce yo mu gihugu cya Turkey Jose Mourinho yamaze kumvikana n’umunya- Argentine Cristian Medina, 22, akaba akina hagati mu kibuga mu gihugu cya Brazil mu ikipe ya Boca Juniors gusa biteganyijwe ko azaza mu kwezi kw’ambere. (Fabrizio Romano)
Manchester United irashaka abakinnyi izasimbuza Casemiro na Christian Eriksen, bose bakaba abakinnyi bakina hagati mu kibuga umwe n’umunya-Brazil mu gihe undi ari Umunya- Denmark . (Givemesport)
Umunya-Nigeria ndetse akaba umukinnyi wa Southampton Paul Onuachu, 30, yanze amahirwe yo kwerekeza mu gihugu cya Turkey mu ikipe ya Göztepe S.K. y’umutoza Stanimir Stoilov. (Sabah – in Turkish)
Umunya-Croatia ukina hagati mu kibuga Mateo Kovacic, 30, arategura ahazazahe muri Manchester City nyuma y’uko bivuzwe ko ashobora gusohoka muri iyi kipe kubera kuza kwa Ilkay Gundogan w’Imyaka 33 kandi akaba akina mu kibuga hagati . (Football Insider)
Hari amakipe atandukanye yo mu gihugu cya Turkey yifuzaga Adrien Rabiot akaba Umufaransa ukina hagati mu kibuga gusa we yamaze gutangaza ko atazigera yerekeza muri iki gihugu nubwo kugera ubu ntakipe arabona nyuma yo gutandukana n’Ikipe ya Juventus yo mu gihugu y’Ubutaliyani. (Fabrizio Romano)
Abakinnyi batandukanye bo k’umugabe w’Iburayi barimo Kevin De Bruyne , Bernardo Silva ndetse n’abandi bakomeje kwinubira imikino imaze kuba myinshi cyane dore ko muri Champions League ivuguruye imikino iziyongera ndetse n’imikino y’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe imikino yariyongereye. (Fabrizio Romano)