EuropeHomePaper Talk

Paper Talk[Europe]:Manchester City yafashe umwanzuro kungingo yokuzana abakinnyi, bamwe mu bakinnyi ba Barcelona bari kwanga kuyivamo!

Brighton yamaze gutangira gukurikirana umusore w’imyaka 22 ukomoka mu gihuhu cy’Ubuhorandi  Crysencio Summerville ukinira ikipe ya   Leeds United uy’umusore watsinze ibitego 20 muri shampiyona y’ikiciro cya kabiri mu gihugu cy’Ubwongereza  ndetse atanga n’imipira icyenda yavuyemo ibitego. (Talksport)

Mababa ukomoka mu gihugu cya Spain Ferran Torres arifuzwa cyane n’ikipe ya  West Ham United muri iy’impeshyi gusa uy’umusore w’imyaka 24 ntashaka kuva mu ikipe ya FC Barcelona. (Mundo Deportivo – in Spanish)

Ibiganiro hagati y’ikipe ya  Borussia Dortmund yo mu gihugu cy’Ubudage  ndetse n’ikipe ya Brighton yo mu gihugu cy’Ubwongereza birakomeje  kugirango Dortmund itware umusore   w’imyaka 33  ukomoka mu gihugu cy’Ubudage  Pascal Gross  uy’umusore ukina mu kibuga hagati , gusa ukugeza ubu ntarasinya. (Sky Germany)

Tottenham Hotspur y’umutoza Ange postecoglou irifuza gutwara umusore w’ikipe ya  Monaco w’imyaka 22 ukomoka mu gihugu cya  Brazil Vanderson de Oliveira Campos akaba myugariro w’iburyo (Right-Back). (Fabrizio Romano)

Uwahoze ari mababa w’ikipe y’igihugu ya bongereza  Ashley Young, 38, ubu uri kubarizwa mu ikipe ya Everton y’umutoza Sean Dyche ageze kure ibiganiro n’iyi kipe akinira kugirango baganire kuburyo bakomezanya mu mwaka utaha w’imikino   (Talksport)

West Ham United iracyari gutekereza n’iba yazana umusore ukomoka mu gihugu cy’Ubwongereza ushobora gukina  nka myugariro w’ibumoso cyangwa agakina ibumoso hagati mu kibuga (left midfielder) w’itwa  Ryan Sessegnon  dore ko ikipe ya Tottenham Hotspur yamaze kubwira uy’umusore w’imyaka 24 ko batazakomezanya . (Guardian)

Myugariro ukomoka mu gihugu cy’Ubudage  Mats Hummels w’imyaka  35 harabura utuntu duke ngo yerekeze mu ikipe ya Real Mallorca yo mu gihugu cya Spain  nyuma yo gutandukana n’ikpe ya  Borussia Dortmund yo mu gihugu cy’Ubudage. (Diario de Mallorca – in Spanish)

Fikayo Tomori,  ukinira ikipe ya AC Milanyo mu gihugu cy’ubutaliyani  yanze amahirwe yo kwerekeza mu ikipe ya Newcastle United uy’umusore w’imyaka 26 ukomoka mu gihugu cy’Ubwongereza. (Football Insider)

Manchester City  iri gutegura kuza tangira umwaka utaha w’imikino ntabandi bakinnyi iguze n’ubwo harabakinnyi benshi bivugwa ko bashobora gusohoka muri iy’ikipe barimo  Jack Grealish, Bernardo Silva n’abandi. (ESPN)

Nottingham Forest  iri kurangizanya n’umuzamu w’ikipe ya  Corinthians  ukomoka mu gihugu cya Brazilian Carlos Miguel w’imyaka  25, uzaba ari n’awe mu kinnyi  muremure  muri shampiyona y’igihugu ya Bongereza Premier League na 2.04 m (6 ft 8 in) . (Daily Mail)

Mababa ukomoka mu gihugu cya Brazil Estevao Willian  w’imyaka 17 gusa yamavuko yamaze kutsinda igeragezwa ry’ubuzima (medical test) mu ikipe ya Chelsea wamaze kumvikana n’ayo kuzayisinyira mu kwezi gushize  avuye mu ikipe ya  Palmeiras y’iwabo n’ubundi muri Brazil. (Standard)

Atletico Madrid yamaze kwinjira mu rugamba rwo gutwara umusore w’ikipe ya  Chelsea ukomoka mu gihugu cy’Ubwongereza  ukina hagati mu kibuga  Conor Gallagher, 24. (Relevo – in Spanish)

Gusa Gallagher amahirwe menshi b’izagorana kwerekeza yo n’ubwo yamaze kwanga amahirwe yo kwerekeza mu ikipe ya   Aston Villa. (Football Insider)

Tottenham Hotspur nk’imwe mu makipe  y’ifuza gutwara  umusore w’ikipe ya Brentford Ivan Toney w’imyaka  28 ukomoka mu gihugu cy’Ubwongereza  yari yaratanze ubusabe bw’ayo buherekejwe n’amafranga ariko birangira bwanzwe n’ikipe ya Brentford . (Football Transfers)

Crystal Palace by’ibuze izasaba agera kuri  Â£65m kuri  Marc Guehi w’imyaka  23 ku ikipe yose izamwifuza muri irisoko ry’igura n’igurishwa ry’iyi mpeshyi ya 2024, n’imugihe uy’umusore y’ibereye mu kipe y’igihugu ya Bongereza mu gikombe cy’Iburayi. (Telegraph – subscription required)

Ikipe ya Fenerbahce yo mu gihugu cya Turkey irifuza gutwara myugariro w’ikipe ya  Manchester United  w’imyaka 29  Victor Lindelof  ukomoka mu gihugu cya Sweden nyuma y’uko  iy’ikipe yo mu gihugu cya Turkey izanye umutoza mushya  José Mourinho ikomeje kwifuza ibigugu byinshi ku mu gabane w’iburayi . (Sky Germany)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *