EURO 2024: Portigal ya Cristiano Ronaldo igiye kumanuka mu kibuga mu kanya na ekipe y’igihugu ya repubulika ya czechia[Full report]
Ikipe y’iguhugu ya Portigal iri muzihabwa amahirwe yo gutwara Euro 2024 iraza kumanuka mu kibuga ku i saha y’i saa tatu,aho iraza kuba ihanganye na ekipe y’igihugu ya repubulika ya czechia kuri sitade Red Bull Arena isanzwe ikinirwaho n’ikipe ya RB Leipzig ya hariya mu budage.
Ni umukino wa mbere w’ikipe y’igihugu ya Portigal la Selecao igiye gukina mu itsinda F cyangwa se rya 5 aho igiye guhura na ekipe y’igihugu ya Repubulika ya czechia .Uyu mukino uraza gusifurwa n’umusifuzi witwa Marco Guida ukomoka mu gihugu cy’ubutaliyani ,Kapiteni Cristiano Ronaldo  w’imyaka 39 ukinira ikipe ya Al nassar umaze gutsindira ibitego 139 iyi kipe y’igihugu ,araza kuba ayoboye bagenzi be nkuko umutoza w’iyi ikipe ya Portigal Roberto Martinez yabitangarije itangazamakuru muri iki gitondo nubwo mukino ya nyuma y’igikombe cy’isi cyo muri 2022 cyabereye mu burusiya yashinzwe ku ntebe y’abasimbura ngo gusa kuri iyi nshura araza kuba afatanya na Bruno fernandez wa manchester united na Raphael Leao ukinira AC Milan.
Umutoza Martinez ntagihindutse araza kuza kuba akina uburyo bw’imikinire bwa 4-3-3 maze Costa (umuzamu ) — Cancelo, Pepe, Dias, Mendes — Fernandes, Palhinha, Vitinha — Silva, Ronaldo, Leao nibo baza kubanza mu kibuga kuruhande rwa Portigal.
Kurundi ruhande, Ceki iraza gukoresha Patrick Schick nk’amizero yabo ya y’ibitego nyuma yuko uyu rutahizamu abaye inyenyeri muri Euro 2020. Umukinnyi wa Bayer Leverkusen yanganije ibitego bitanu na Ronaldo muri iri rushanwa ubwo Ceki yajyeraga muri kimwe cya kane.
Abakinnyi bombi ba West Ham Tomas Soucek na Vladimir Coufal biteguye kugira uruhare runini muri iri rushanwa, mu gihe Jan Kutcha we ashobora kuza kubanzanyamo hamwe na Schick imbere ya Adam Hlozek w’imyaka 21. Imvune yonyine iri kubarizwa muri mu ikipe ya Ceki muri iri rushanwa ni umukinnyi wo hagati wa FC Twente, Michal Sadilek, wari warahamagawe ku nshuro ya 24 ye ariko akaza gukora impanuka y’igare.
Dore cumi umutoza wa Ceki Ivan Hašek ashobora kubanzamo baza gukina uburya bwa 3-5-2 :Stanek (umuzamu ) — Holes, Hranac, Krejci — Coufal, Soucek, Provod, Barak, Jurasek — Kuchta, Schick.
Nubwo batwaye Euro 2016, Selecao irashaka kongera ibikombe mu kabati kayo gasa nkaho karimo igikombe cyarubuzakwera dore usibye 2016 batwaye iri rushanwa , kuko muri 20004 yatsinzwe ku butaka bw’iwabo murugo n’Ubugereki ku mukino wa nyuma wa EURO ya 2004.
Repubulika ya Ceki yinjiye muri iri rushanwa idategerejwe cyane nubwo yigaragaje cyane muri Euro 2020, aho Patrik Schick yarangije ari we watsinze ibitego byinshi ubwo bajanwagamo na Danimarike muri kimwe cya kane kirangiza. Bakaba bizeye umusaruro nkuyu muri iri rushanwa, bijyanye n’uburambe bwabakinnyi nka Tomas Soucek na Adam Hlozek .