Paper Talk [Rwanda&Africa]: Rayon Sports itakaje umukinnyi wayo w’ingenzi, Samuel Uwikunda ya Buze Visa imujyana gusifura imikino ya FIFA,Young Africans ikomeje gutera ubwo Simba!

Umusifuzi w’Umunyarwanda Samuel Uwikunda yasimbujwe umunya Ghana Daniel Laryea mu gusifura umukino wo gushaka tike y’igikombe cy’isi cya 2026 hagati ya Congo and Morocco nyuma yo kubura Visa imwerekeza Kinshasa aho Congo-Brazzaville biteganyijwe ko izakinira imikino yabo.(#FOOTBALLNEWS)
Umunya Malawi Peter Banda w’Imyaka 23 usoje amasezerano ye muri Simba SC yo muri Tanzania ya maze kugera muri Zambia aho y’itegura gusinyira imwe muma kipe akomeye yo muri I kigihugu. (#Micky Jnr)
Ikipe y’Igihugu ya Congo-Brazzaville ibarizwa mu itsinda rya gatanu mu gusha tike yo kujya mu gikombe cy’isi y’ivanye mu mukino wari kuzabahuza n’ikipe y’Igihugu ya Niger tariki ya 06 kamena,2024 nyuma yo kwangirwa kwakira uy’u mukino kuri Alphonse Massamba-Debat Stadium iherereye muri ikigihugu, n’inyuma ya Eritrea n’ayo yivanye muri iyimikino mu gushyingo, 2023 n’ayo yariherereye muri iritsinda.(#FIFA)
El Khatib peresida wa Al Ahly yo mu gihugu cya Misiri yatangaje ko bagiye kubaka sitade yabo bwite, biteganyijwe ko uy’u mushinga uzaba urimo uruhurirane rw’ibikorwa bitandukanye harimo sitade,ishuri,kaminuza,ibitaro,hoteli ndetse n’inzu ndangamurage . biteganyijwe ko uy’u mushinga uzamara imyaka ine ukuzaterwa inkunga na companies zisaga 44. (#Micky Jnr)
Umunya Argentina Miguel Ángel Gamondi utoza ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania agiye kongera amasezerano mashya y’umwaka umwe nyuma y’umwaka w’imikino udasanzwe ya natwayemo igikombe cy’Ashampiyona ya 2023/2024. (#Micky Jnr)
Club Sportif Sfaxien yo mu gihugu cya Tunisia ya maze kwemeranya mu buryo bwa magambo na Alexandre Santos umunya Portugal watoje amakipe atandukanye hano ku mugabane w’Africa(aherutse gutandukana na Petro Luanda ) nyuma y’uko Kaizer Chiefs yo ibitekerezo byabo byose ibihanze Nasreddine Nabi. (#Micky Jnr)
Peresida w’icyubahiro wa AS Kigali Shema Fabrice mwibaruwa yandikiwe umugi wa Kigali bawusabye gutanga asatira kuri Frw 800M kugira ngo umwaka utaha Equipe izabashe gukina umwaka utaha w’imikino wa 2024/2025, umujyi wa Kigali usanzwe utanga Hagati ya Frw 150M-300M.(#IMFURAYACU Jean Luc)
Ikipe y’Igihugu “Amavubi” yasoje imyitozo ya mbere I Abidjan aho bamwe mu bakinnyi baheruka kugera mu mwiherero bifatanyije na bagenzi babo. Emmanuel Imanishimwe, Manzi Thierry, Ange Mutsinzi, York Rafael, Gueulette Samuel, na Bonheur Mugisha bameze neza.(#Rwanda FA)
Ikipe y\’igihugu “Amavubi” ishoje imyitozo yayo ya mbere muri Côte d\’Ivoire ,ni imyitozo yabereye ku kibuga cy\’imyitozo cya \”Lycée Notre Dame de Cocody\”. Imyitozo yatangiye saa kumi(4pm) isozwa kw\’isaha y\’isaa kumi n\’ebyiri(6pm) kw\’isaha ya Abidjan ubwo ni ukuvuga saa mbili za Kigali.(#rugangura_axel_official)
Umutoza Frank Trosten avuga kuri Ani Elijah, n’amahirwe ye yo gukinira ikipe y’Igihugu Amavubi. “ mu minsi iri mbere. “Birashoboka cyane ko yakina imikino ya CECAFA izabera muri Zanzibar “ (#IMFURAYACU Jean Luc)
Abantu 6131 bo mu bihugu 34 bamaze kwiyandikisha muri Marathon Mpuzamahanga ya Kigali “Kigali International Peace Marathon” iteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 9 Kamena 2024.(#IGIHE)
Djihad Bizimana Ati: \”Twebwe gahunda dufite n’ugukomeza gufatiraho.Navuga ko umukino dufite kuwa Kane uzaba ukomeye.Tumaze gukina na Benin muri ibi bihe bishize, twari twakinnye nabo imikino ibiri turanganya.(#FRWAFA TV)
Rayon Sports yamaze gutandukana na myugariro Ishimwe Elie Ganijuru wari uyimazemo imyaka 2, Rayon Sports yanamaze guha Ganijuru urupapuro rumurekura (release letter), bidasubirwaho ntazakomezanya na Rayon Sports umwaka utaha w’imikino wa 2024-25.(#ISIMBI)
Umutoza w’ikipe ya APR Volleyball Club y’Abagore, Peter Kamasa, yarenzwe n’ibyishimo nyuma yo gushimwa n’abakinnyi ubwo yari amaze gufasha ikipe ye gutsinda iy’ikigo cy’imisoro n’amahoro ku mukino wa nyuma w’irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.(#IGIHE)