Ish Kevin Vs Zeo Trap;iyi ntambara yo gusebanya gukabije ihatse iki?
Umuraperi zeo trap uri mu bagezweho muri iki gihe yubuye intambara y\’amagambo bizwi nka Beef ku muraperi mugenzi Ish kevin aho yabicishije mu ndirimbo ye nshya yitwa \”Sinabyaye\” aho yumvikana atanga gasopo kuri ish kevin ,inshuti ze na ababyeyi be abibutsa ko badakwiye ku mufata nk\’umuhanzi usanzwe abicishije mu kinnyarwanda gikakaye cyuje ibitutsi.
Beef ya zeo trap na Ish Kevin yamaze gufata indi ntera aho nyuma yuko uwitwa zeo Trap ashyize indirimbo hanze yise SINABYAYE yuzuyemo ibitutsi byinshi byumvikanye nkaho ari gusubiza mugenzi w\’umu rapper witwa semana Kevin uzwi nka Ish Kevin.
uru ni rwangano mu muziki hagati ya bano bahanzi babiri Ish Kevin na Zeo Trap rwatangiye mu mwaka ushize ubwo indirimbo ya Zeo Trap yise Umwanda mu kwezi kwa gatatu yasohotse maze uwitwa Zeo Trap akaza gushotora bikomeye ish kevin aho muri kimwe mu bitero byi iyo ndirimbo yavuze ati \”ko wihaye injyana wayihawe nande?,uwo yimitswe na nde? yimitswe na gang yiwe\” aha yabwiraga ish kevin wari umaze igihe wiyita umwami w\’injyana ya Drill ibi byaje bikurikirana nuko uwitwa ish Kevin yari yanze gusinyisha Zeo Trap mu nzu ye itunganya umuziki izwi nka TRAPPISH RECORDS ahubwo akarenga agasinyisha uwitwa HOLIX.
Nubwo uwitwa Holix atasibye gusubizanya na zeotrap mu ndirimbo nyinshi zigiye zitandukanye nk\’iyitwa FARANSWA ndetse na KANE ariko abarebera hafi ibyi iyi njyana ya Hip HOP by\’umwihariko Drill bakavugako uwitwa Holix yabaga yatumwe na Ish Kevin kugirango asubizanye na Zeo trap.Gusa magingo aya uwitwa Holix akaba atakibarizwa muri Rabel ya TRAPPISH RECORDS.
Mu minsi ishize nibwo uwitwa Bruce the 1st yasohoye indirimbo yise Bwe Bwe BWE yafatanije na Bulldog ,Kenny K-shot na Ish Kevin ,aho ISH Kevin mugitero cye yavuze ati \’\’imbwa ziranyataka nkavunagura imbwa \” bikavugwa ko nubwo uwitwa Ish Kevin ateruye ngo avuge izina ry\’uwo yararimo abwira ariko bivugwa yararimo abwira uwitwa zeo trap .Uyu munsi ni bwo hasohotse indirimbo yamuhaye nyirantarengwa kuko uyu musore we yakoresheje amagambo ateye isoni cyane yuje ugutukana kugeze no gucyurirana ku babyeyi babo.
Iyi ndirimbo ya Zeo trap yasohotse yuje ugusubizanya ku magambo ari mu igitero cya Ish kevin mu ndirimbo yitwa Bwe bwe bwe nkaho ish kevin yagize ati\” twe ntitujya turyama turacuragura fam\” maze uwitwa Zeo Trap ahita amusubiza muri iyi indirimbo agira ati \”muracuragura cyangwa murara mucukura inzu?\”.Ibi bije nyuma yuko uwitwa ish kevin na Logan Joe bigeze kuvugwaho inkuru mu minsi ishize ko bakekwagaho ubufatanyacyaha n\’insoresore z\’ibaga ku ma sitasiyo ya esansi ndetse no mu maduka hirya no hino mujyi wa kigali.
Dusubiye mu gitero cya Ish Kevin mu ndirimbo bwe bwe bwe aho yagize ati:\” mfite umutwe ufunze ni nka beto zi i Madrid.\” maze Zeo trap yaje asubiza ish kevin muri iyi ndirimbo yashyize hanze agira ati \”wafunze umutwe gusa wibagirwa innyo\”.Aha yaje abwira ish kevin ko ari umutinganyi biza bikurikira amakuru ye amaze igihe acicikana hagati ye n\’uwitwa Turahirwa Moses nyiri Moshion utarahwemye kugaragaza ko yiyumvamo abagabo bagenzi be ndetse akaba mu minsi abicishije ku rukuta rwe rwa X yavuze ko yumva yazamarana na Ish Kevin ubuzima bwe bwose azaba ashigaje kuri iyi isi ya abazima .
Dukomeje kandi mu ndirimbo iheruka uwitwa ish Kevin aheruka kugaragaramo yitwa bwe bwe bwe yakomeje agira ati\” biroroshye kandi cyane kukuburisha forever kandi ni iwanyu ntibaguhambe.\” aho uyu muraperi witwa zeo trap yamusubije ati \”sinzaruhana n\’intumbi yawe nyiburisha nzaguhamba mu mbuga y\’iwanyu bakurora.\”