HomePolitics

nzabaha ubutaka burundu maze mureke kubukodesha na leta : Dr Frank Habineza, Uko Umunsi wa 16 wo Kwiyamamaza wagenze ku ba kandida Perezida na gahunda y’umunsi ukurikiyeho.

Uyu munsi wo kwiyamamaza ku bakandida perezida bose uko ari batatu n’abakandida depite mu byiciro bitandukanye , bakomeje ibikorwa byabo byo kwiyamamaza hirya no hino mu gihugu, bageza ku baturage imigabo n’imigambi yabo muri iyi manda izatorerwa ku wa 15 Nyakanga,2024.

Umukandida wingenga Philipe Mpayimana yakomeje ibikorwa bye byo Kwiyamamaza muri mahanga.Uyu mukandida Kandi nk’uko yabigarutseho Aho yagiye yiyamamariza,yavuze ko azashyira impinduka mu nteko nshingamategeko aho n’abanyarwanda baba mu mahanga bazayisangamo.

Umukandida phillipe yibanze kuri politiki y’ubuhinzi,ubworozi ndetse n’uburobyi bw’amafi,bihura n’imiterere y’ibice yari arimo yerekeye ku mazi y’ikiyaga cya kivu.Yavuze ko azahindura byinshi mu bukungu n’ibikorwaremezo, ubukerarugendo, umurimo,gukoresha neza igihe.

Umurimo niho hambere haba Ubukungu by’igihugu bushingiye ku baturage,aho bahangirwa imirimo maze ntibabe abashomeri.Mpayimana Philippe, yasezeranije guteza imbere ubukerarugendo cyane ubukerarugendo bwo mu cyaro,avuga ko abazungu bashobora kuza bakabana n’abaturage bakiga guhinga ibijumba,guteka bya kinyarwanda n’ibindi.

Yavuze ko bizagerwaho binyuze mu gushyiraho amahotel n’ibindi byangobwa muri buri murenge kugira ngo bamukerarugendo bazabone aho baba mu bice Byose by’igihugu mu gihe azaba baje gusura cya Cyaro.

Bimwe mu bindi bigaragara muri manifesito ya Mpayimana ni uko nibamugirira ikizere bakamutora azashyiraho uburyo buha umuturage ijambo ndetse n’abari hanze y’igihugu bakaba bagera no mu nteko nshingamategeko.

Nk’uko bigaragara ku ngengabihe y’ibikorwa bye byo Kwiyamamaza Mpayimana Philippe arabikomereza mu to uturere twa Gakenke na Rulindo.

Ishyaka Riharanira amahame ya Demokarasi no kurengera ibidukikije,Green party of Rwanda,naryo ryakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza kuri iki Cyumweru mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe.

Frank HABINEZA wakiriwe n’abaturage benshi ba Nyaruguru, yasabye ko yagirirwa ikizere agatorwa ndetse n’abakandida depite b’iri shyaka bagatorerwa kujya mu nteko nshingamategeko kugira ngo bateze abanyarwanda imbere.

Frank yerekanye ko azagabanya inyungu ku nguzanyo Aho amabanki azashyira inyungu kuri 12% naho umusoro ku nyungu uzwi nka TVA uzava kuri 18% ukagera kuri 14%.

Frank yabwiye abaturage ba Nyamagabe Kandi ko ubutaka Ari ubwabo bityo natorwa azashyiraho itegeko riha abaturage ubutaka mu buryo bwa burundu aho kugira ngo bube ubukode nk’uko uyu munsi bihagaze.

Nk’uko yabigarutseho Aho yagiye yiyamamariza, Frank yahamije guteza imbere inzego z’ubuvuzi no kongerera agaciro mutuel de Santé ifite n’ingano y’imiti ishobora kwishingira kugira ngo abaturage Bose bisange muri serivisi z’ubuzima.

Green party yatangaje manifesito yayo inerekana abakandida bayo ku myanya yo mu nteko inshingamategeko umutwe w’abadepite ibintu byajyanye no gutanga imipira, n’amafoto yerekana ibirango by’ishyaka.

Dr.Frank HABINEZA n’abarwayanashyaka be,bateganya gukomeza ibikorwa byabo byo Kwiyamamaza ejo ku wa mbere tariki 08/07/2024 mu karere ka Bugesera i Nyamata.

Ishyaka rya FPR Inkotanyi n’umukandida wabo biyamamarije mu turere twa Nyagatare na Kayonza kuri iki cyumweru.Aho abarwanashyaka benshi ba FPR Inkotanyi baje baherekeje umukandida wabo Paul Kagame bakanakirirwa n’imbaga y’abaturage ibihumbi n’Ibihumbi.

Mbere y’uko Umukandida Paul Kagame ahagera kuva saa Cyenda z’urukerera abaturage bari bateraniye ku kibuga cya Nyagatare Secondary School,abahanzi batandukanye, basusurukije abari bategereje Umukandida maze mu masaha ya saa tanu n’igice umukandida agera kuri site.

Paul Kagame yibukije igihango gikomeye afitanye n’abaturage ba Nyagatare ko agihe bahungaga ariho banyuraga ndetse n’igihe batahukaga banyuze i Nyagatare bityo we ni umunyamahirwe meshi harimo no kuba Nyagatare yarabahaye amahirwe yo kugaruka mu rwababyaye.Umukandida Paul Kagame Kandi yabwiye abaturage ba Nyagatare ko ibyagezweho bizarindwa Kandi ko n’ibindi byinshi biri imbere.

Mubyo yibanzeho,yashingiye ku bukungu n’ubutunzi bw’abatuye utu turere anizeza gukomeza kubafasha korora kijyambere maze uburasirazuba bugakomeza guhaza isoko ry’u Rwanda maze bakanasagurira n’abaturanyi.Yibukije ko hari abavunikiye ibyo twagezeho Ati”iyo duhagaze tuba duhagaze hejuru y’imibiri cyangwa ibikorwa by’abatakiri kumwe natwe,ni amahirwe mfite kuba ndi umwe mubazatuma abo bagiye bamenya ko batagendeye ubusa”.

Yasabye urubyiruko gutinyuka maze bakareba mu maso y’abababwiriza gukora ibibi bakababwirako ataribo Mana, Perezida Paul Kagame akaba na Chairman wa FPR,yasoje asaba abaturage ba Nyagatare na Kayonza kuzibuka gahunda yo ku wa 15/07/2024 yo kwitorera umukandida ubabereye.

Philipe yiyamamarije mu mahanga
Frank HABINEZA Wiyamamarije i Nyamagabe na Nyaruguru
Imbaga y’abaturage yitabiriye ibikorwa byo Kwiyamamaza k’umukandida wa FPR Inkotanyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *