Paper Talk: Manchester United yamaze kumvikana na rutahizamu kandi udahenze , birasa nkaho Chelsea yagarutse muri gahunda yo gutwara Victor Osimhen!
Arsenal ntago irabasha gutanga amafaranga y’ifuzwa n’Ikipe ya Bologna angana miliyoni £42.3 kuri myugariro Riccardo Calafiori, w’imyaka 22 gusa kugeza ubu ibiganiro birakomeje hagati y’amakipe yombi . (Football Italia)
Umudage ukina hagati mu kibuga Pascal Gross yamaze kumvikana ibimureba byose na ekipe ya Borussia Dortmund yo mu gihugu cy’Ubudage kugirango uyu musore asohoke mu ikipe ya Brighton, aho ashobora gutangwaho hagati ya miliyoni £6 ndetse na miliyoni £8.5 kuri uyu musore ufite imyaka 33 y’amavuko. (Sky Sports Germany)
Tottenham Hotspur n’ubwo iriguhuzwa cyane no gutwara umusore w’Ikipe ya Chelsea Conor Gallagher w’imyaka 24, ukina hagati mu kibuga ndetse unari kumwe n’ikipe y’Igihugu y’ubwongereza mu gikombe cy’Iburayi ariko biravugwa ko Chelsea ishobora kutamurekura kubera ko amafaranga izakorera bizatuma ibibazo bya Financial Fair Play ntacyo biyitwara . (Football Insider)
Mababa w’Ikipe ya Newcastle United Miguel Almiron yatangiye kuganira n’abamuhagarariye kugirango bafatire hamwe umwanzuro ku hazaza he,uyu musore ukomoka mu gihugu cya Paraguay n’imugihe ikipe ya Newcastle United ngo yiteguye kuba yarekura uyu musore w’imyaka 30 . (Chronicle)
Real Madrid yaba ngo yamaze kwinjira mu rugamba rwo gutwara umusore bivugwako y’Ifuzwa n’ikipe y FC Barcelona witwa Florian Wirtz umudage w’Imyaka 21 usanzwe ukinira ikipe ya Bayer Leverkusen yanegukanye igikombe cya shampiyona y’Igihugu cy’Ubudage mu mwaka w’Imikino wa 2023-2024. (Sport – in Spanish)
Umunya-Argentine Emiliano Martinez wimyaka 31, akaba n’umuzamu w’Ikipe ya Aston Villa yavuze ko mu mpeshyi ishize ikipe ya Manchester United yamutekereje ariko umutoza w’Iyikipe akabyanga, umuholandi Erik ten Hag we agahitamo Umunya- Cameroon Andre Onana w’imyaka 28. (ESPN)
AC Milan yo mu gihugu cy’ubutaliyani yatanze amafaranga y’ibanze y’umva yagura umusore wa Tottenham Emerson Royal ukomoka muri Brazil akabakina ku ruhande rw’Iburyo yugarira gusa ngo harimo icyinyuranyo kinini ku mafaranga AC Milan yatanze n’ayo ikipe ya Tottenham yifuza gutanga kuri uyu musore w’Imyaka 25. (Sky Sports Italia)
Rutahizamu w’umunya- Espanye Alvaro Morata aracyapimwa kumunzani ku kuba yasohoka mu ikipe Atletico Madrid akerekeza mu ikipe ya AC Milan yo mu butaliyani n’ubwo uyu musore w’imyaka 31 yavuze ko y’Ifuza gusohoka muri Atletico Madrid hari ikintu byibuze ayihaye . (Corriere dello Sport – in Italian)
Manchester United yamaze kumvikana na Joshua Zirkzee ku bimureba byose igisigaye n’ukumvikana n’Ikipe ya Bologna yo mu gihugu cy’ubutaliyani icyo Bologna iri gusaba n’uko United yakwishyura agera kuri miliyoni £34. (CaughtOffside)
Chelsea y’iteguye kurekura bamwe mu bakinnyi bayo barimo Romelu Lukaku w’imyaka 31, ndetse n’umutaliyani ukina hagati mu kibuga Cesare Casadei w’imyaka 21, kugirango bibonere gusa rutahizamu w’Ikipe ya Napoli Victor Osimhen w’imyaka 25 . (Teamtalk)