Nsanzimfura Keddy ufite amasezerano ya Kiyovu Sports ashobora kwerekeza muri AS Kigali
Nsanzimfura Keddy usanzwe ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi ukina mu kibuga hagati, yatangiye gukora imyitozo mu ikipe ya AS Kigali nyuma yo kubura umwanya wo gukina muri ikipe ya Kiyovu kubera ibihano yafatiwe .
Uyu musore utarabashije gukinira Kiyovu Sports, kubera ibihano yafatiwe n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi [ FIFA], ashobora kuzagaragara mu mwambaro wa As Kigali mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda , izatangira muri iyi Mutarama 2025.
Nsanzimfura, wamenyekanye mu makipe akomeye nka APR FC , ubwo yasinyiraga Kiyovu Sports yahise ahagarikwa kutongera gukandagira mu gihugu mu ntangiriro z’umwaka w’imikino 2024/2025 kubera ibihano bya FIFA yafatiye Kiyovu, byatumye atabona ibyangombwa bimwemerera gukina .
Nubwo ibyo bibazo byamuteye guhagarika gukina mu Rwanda, ubu Keddy ashobora kwerekeza muri AS Kigali, aho yagaragaye mu myitozo y’ikipe kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Mutarama 2025.
Muri Kamena 2024, Nsanzimfura yavuye muri Al-Qanah FC, ikipe yo mu cyiciro cya kabiri mu Misiri, nyuma yo kutishimirwa mu buryo bw’umusaruro mu mikino yakinnye muri icyo gihugu.
Ikipe ya AS Kigali iracyategereza kugera ku mwanya wa mbere mu Shampiyona, aho iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 26 nyuma y’imikino ibanza.
Kurundi ruhande ,Hari kandi andi makuru avuga ko Umurundi Nshimirimana Jospin, wari waguzwe na Kiyovu Sports ariko bikarangira atayikiniye kubera ibihano bya FIFA, ashobora kuba umwe mu bakinnyi bashya bashobora kwerekeza muri AS Kigali mu gihe kiri imbere.
AS Kigali ikomeje gukora imyitozo neza, kandi ifite intego yo kuzagera ku ntego zayo mu mikino yo kwishyura.