Transfers : Liverpool irashaka gusinyisha umwataka w’ikipe ya Napoli
Ikipe ya Liverpool biravugwa ko iri kwifuza gusinyisha umwataka w’ikipe ya Napoli ukomoka mu gihugu cya Georgia witwa Khvicha Kvaratskhelia uri gushakishwa n’andi makipe arimo Paris saint Germain yo mu Bufaransa .
Ikipe ya Liverpool ifite intwaro nyinshi zo kwifashisha byumwihariko mu gice cy’ubusatirizi cyabo aho bafite abarimo Luis Diaz, Cody Gakpo, Diogo Jota na Darwin Nunez  gusa mu byukuri bose basa nkaho bakina baca kuruhande rw’ibumoso aha rero  niho hatuma uwitwa Kvaratskhelia akenerwa cyane kuko ku ruhande rw’iburyo mu gice cy’ubusatirizi bafitemo abarimo Mohamed Salah utaziwe ahazaza  na  Chiesa wabaswe n’imvune ndetse utari wazamura urwego  .
Ikipe ya Liverpool iyoboye iri siganwa ryo gusinyisha uyu musore gusa amakipe nka Chelsea na Manchester United nayo bivugwa ko zifuza uyu musore wimyaka 23.
Kvaratskhelia yatsinze ibitego bitanu kandi anatanga imipira ivamo ibitego isaga itatau mu mikino 19 muri shampiyona y’igihugu y’ubutaliyani [ Serie A] .
Mu mwaka wa 2022 , Kvaratskhelia w’imyaka 23 yinjiye mu busatirizi bw’ikipe ya Napoli avuye mu ikipe ya Dinamo Batumi y’iwabo aho yari atanzweho akayabo k’angana na miliyoni 10 z’amayero .
Kvaratskhelia yafashije ikipe ya Napoli kwegukana igikombe cya Serie A cyo mu mwaka w’imikino wa  2022-23 yaherukaga kubwa kizigenza Diego Maradona wakomokaga muri Argentina mu myaka ya za 1980.
Uyu munyaJeworujiya, wagiye unyura mu makipe atandukanye nka Rubin Kazan, Lokomotiv Moscou na Dinamo Tbilisi, afite  amasezerano muri Napoli agomba kuzamugeza mu mpeshyi ya 2027.