HomePoliticsRwanda & Africa

Nord Kivu:Umutekano ukomeje kurushaho kuzamba mu bice byegereye umugi wa Goma

Mu irijoro rya keye rishyira kuri uyu wa Gatatu abantu batatu bishwe abandi babiri barakomereka bikabije, mu gace ka Tulungu ho muri Kinigi, Teritware ya Nyiragongo ihana imbibi n’umujyi wa Goma uzwi nk’u murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu Yaruguru.

Mu mugi wa Goma ndetse n’imbibi zabwo ibintu byifashe nabi ubwo mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu hatangajwe abantu batatu bishwe n’abandi babiri bakomeretse n’abatabashije kumenyekana bari bitwaje intwaro.

Nk’uko iyi nkuru yemejwe n’umuyobozi mukuru wa Sosiyete sivile ya Kinigi, yavuze ko abo bantu batatu bapfuye ari umugabo n’umugore we ndetse n’umwana wabo, mu gihe abandi babiri bo muri uwo muryango bakomeretse bikabije, ariko bakaba bakirimo kwitabwaho n’abaganga mu bitaro biri  hafi aho.

Uyu muyobozi wa Sosiyete sivile, Bwana Trésor Masiya, yanavuze ko abapfuye, bishwe n’abantu bataramenyekana baje bitwaje intwaro kandi ko babikoze muri iri joro ryakeye mu gihe cy’amasaha akuze.Yakomeje avuga ko abakoze ayo mabi, kugeza ubu bataramenyekana, ariko ko bari bambaye imyambaro y’igisikare cya Repubulika ya Congo FARDC kandi ko barimo bavuga ururimi rw’iringala.

Si mu ijoro ryakeye gusa ibibibaye kuko no mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira kuwa Kabiri muri ibyo bice humvikanye urusaku rw’imbunda, byaje kurangira abaturage bibwe ibintu byabo .

Ubu bwicanyi bukorerwa abasivile bwatumye abaturage baturiye ibyo bice bazindukira mu myigaragabyo, aho bafunze umuhanda. kuburyo nta modoka nimwe iri gutambuka.

Kuko abaturage mu gufunga uwo muhanda bakoresheje amabuye, bafataga amabuye bakayarambika hagati mu muhanda. Gusa abapolisi bagerageje guhosha iyo myigaragabyo ariko biranga biba ibyubusa.

Abari muri iyi myigaragabyo barasaba leta kubashakira umutekano kandi bagashinja umutwe wa Wazalendo kuba ariwo bihishe inyuma y’ ubwicanyi bukorerwa abasivile.

Hashize iminsi Leta ya Repubulika iharanira Democrasi ya Kongo ivuga ko umutekano muke muri kariya gace uterwa n’ingabo z’u Rwanda ivuga ko ziri ku butaka bwazo.Ni mugihe Leta y’u Rwanda itahwemye guhakana ibyo yita ko Ari ibinyoma ahubwo nayo igashinja Kongo gufasha umutwe wa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda unagizwe n’abakoze Genocide yakorewe abatusi mu mwaka 1994.

Abaturage bakomeje kubuzwa amahwemo n’umutekano muke muri DRC Kongo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *