HomePolitics

NOrd – Kivu : FARDC yaburijemo ibitero by’inyeshyamba za ADF muri Kokola

Ku wa gatanu, tariki ya 29 Ugushyingo, FARDC yatangaje ko bahagaritse igitero cyagabwe n’inyeshyamba za ADF zagabye ejobundi i Kokola, umudugudu uherereye mu birometero 50 mu majyaruguru y’umujyi wa Beni, mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo .

Nk’uko bitangazwa na sosiyete sivile yo mu mutwe wa Bambouba-Kisiki, ngo izo nyeshyamba zagendaga ziva mu Burasirazuba zerekeza mu Burengerazuba bw’umuhanda rusange , zagabye igitero ku mudugudu wa Kokola ahagana mu ma saa moya z’umugoroba (ku isaha yaho).

Perezida wa societe sivile yaho, Patrick Kahasa, yavuze ko izo nyeshyamba zarashe amasasu menshi muri iki gitero, bigatuma abaturage bimukira mu turere dusa nkaho dufite umutekano.

Abatangabuhamya babwiye ibitangazamakuru bikorera muri aka gace ko biboneye ko abasirikare b’ingabo za DRC (FARDC) boherejwe muri ako karere,bakozanyijeho n’izi nyeshyamba za ADF bikaza kurangira zisubiye mu ishyamba ndetse zinemeza ko hari abahatakarije ubuzima.

Patrick Kahasa yemeje ko ahangayikishijwe n’ibitero byagabwe muri ako gace mu byumweru bibiri bishize, mu gihe ibiruhuko bisoza umwaka byegereje.

Kuri we, ngo abona byihutirwa gufata ingamba zikakaye zo kurinda abaturage no kubemerera kumara iminsi mikuru bari mu bihe byiza.

Aho yagize ati : “Duhangayikishijwe n’abaturage, bijyanye nuko umwanzi asa nkaho akomeje kwihagararaho mu burengerazuba bwa teretwari ya Eringeti kugera i Kokola. Turasaba ko ihuriro rya FARDC-UPDF ryongera kuba maso, cyane cyane mu burasirazuba kuri Luna-Kainama ku muhanda wa Eringeti-Mayimoya ugana muri Oicha. “

Sosiyete sivile ivuga kandi ko abahinzi babonye izi nyeshyamba za ADF mu gitondo cyo ku wa kane mu muhanda wa 31 gusa bakegenda biguru ntege mu gutabariza inzego zibishinzwe ku gihe .

Kuri ubu, muri ako karere umutuzo usa nkaho uhari nyuma yo kuhagera kw’abasirikare bo mu ihuriro rya FARDC-UPDF (ingabo za Uganda) gusa Radio Okapi dukesha iyi nkuru ntiyashoboye kugera ku muvugizi w’ibikorwa bya Sokola 1 muri Kivu ya ruguru kugira ngo ibone ibyo ingabo z’igihugu zibivugaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *