Ninde uzayobora inteko ishingamategeko y’u Rwanda?
Nyuma y’uko Abanyarwanda bari imbere mu gihugu ndetse n’abo mu mahanga batoye mu buryo butaziguye abadepite 53 baturuka mu mitwe ya Politiki cyangwa umukandida wigenga hari kwibazwa ufite amahirwe yokuba umukuru w’inteko?
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa, yagaragaje ko amatora muri rusange yagenze neza ashimira abayagizemo uruhare ati “Tuboneyeho gushimira Abanyarwanda ku bwitabire bagaragaje muri aya matora.”
Iby’ibanze byavuye mu ibarura ry’amajwi mu matora y’Abadepite batorwa muri ubu buryo byerekanye ko Umuryango FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya politiki bafatanyije, PDC, PPC, PSR, PSP na UDPR, watowe ku majwi 6,126,433. Ibi bingana na 68.83% umutwe wa politiki ukurikiraho ni Ishyaka Riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu, Parti Liberale (PL), ryagize 8.66% bingana n’abarishyigigikiye bagera kuri 770,896.
Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’abaturage (PSD) ryatowe na 767,143 bingana na 8.62%, hakurikiraho Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI) rifite abaritoye 410,513 bingana na 4.61%.
Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR-Green Party-Rwanda) ryagize 4.56% bingana n’abantu 405,893, mu gihe PS Imberakuri ifite abantu 401,524 bingana na 4.51%.Nsengiyumva Janvier wiyamamaje nk’umukandida wigenga yagize amajwi 19,051 bingana na 0.21%.
Benshi mu basesenguzi bazi neza Politiki y’u Rwanda bavuga ko kuba Umutwe wa PDI uyobowe na Moussa Fazil HARERIMANA waratinyutse kwiyamamaza wonyine mu matora y’abadepite yabaye harimo indi mibare yo kuzayobora Inteko cyane ko babonye amajwi abinjizamo.
Umwanya wa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite wari umaze igihe kinini uri mu maboko ya PL ariko ibipimo birerekana ko ishobora kuwutakaza muri iyi manda.
Hari uwatekereza ko umutwe wa PSD ariwo ushobora kuza guhabwa amahirwe?
Abasesenguzi basanga bidashoboka kuko kuva inteko ya Sena yashyirwaho ishyaka PSD ariryo ryagiye riyobora Sena y’igihugu aha twahera kuri Dr.Vincent Biruta,Dr.Ntawukuriryayo,Dr.Iyamuremye Augustin na Dr.Kalinda uyoboye Sena muri iki gihe nawe akomoka muri PSD.
Havuzwe amaraso mashya muri Opozisiyo!
Bamwe mu basesenguzi bavuga ko iturufu ishobora guhira ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda “Democratic Green party” umwe mu badepite baryo bakaba bashobora kuza mu bushorishori bw’Abayoboye inteko nshingamategeko aha bakavuga ko iri shyaka ryagaragaje umuhate mu kwiyamamaza ndetse,ubwo hatangazwa ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu Dr.Frank Habineza yirinze kunenga imigendekere ya amatora ahita ashimira Perezida Kagame amwifuriza insinzi.
Ibi rero bitanga ubusesenguzi buvuga ko iri shyaka ubusanzwe ryari rifite abadepite babiri mu nteko,k’ubwuko hiyongereyeho amajwi make kuyo ubwashize ryari ryabonye mu matora y’abadepite,rishobora kunguka undi mwanya wa gatatu mu nteko,ikindi abasesenguzi bavuga nuko Depite Ntezimana Claude yakoresheje umwanya we muri Komisiyo yabarizwagamo ya PAC,ari umwe mu ba Depite ba Green Party bashobora guhatana na Moussa Fazil kukuyobora inteko cyangwa akamubera Visi-Perezida.
Amajwi menshi a yifuza ko Moussa Fazil yayobora inteko kugira ngo yuzuze bimwe mu byifuzo yasabaga ko Perezida Kagame yagirwa Baba wa Taifa,icyubahiro aba Tanzaniya bahaye Mwalimu Julius Nyelele cyane.