Paper Talk[Rwanda&Africa]:Impinduka kumukino wa APR FC muri CECAFA Kagame Cup,Rwanda Premier League, FERWAFA kongera abanyamahanga!
Harasabwa ko umubare w’abanyamahanga bakina muri shampiyona y’u Rwanda wongerwa bakaba 12. Ihuriro ry’amakipe akina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, ryasabye ko umubare w’abakinnyi bakomoka hanze y’u Rwanda wava ku bakinnyi batandatu ukagera kuri 12 kuva mu mwaka w’imikino 2024-2025.(#Kigali ToDay)
Basketball: REG WBBC yihimuye kuri APR WBBC inasoza shampiyona iyoboye. mu mukino w’abakeba wa Basketball hagati y’ikipe ya REG na APR z’abagore, ikipe ya REG yihimuye kuri APR iyitsinda amanota 73 kuri 58 ihita inafata umwanya wa mbere. Ikipe ya REG WBBC ifata ifoto mbere y’umukino.(#Umuryango)
Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Biramahire Abeddy, wakiniraga UD Songo yerekeje muri Clube Ferroviário de Nampula yo muri Mozambique. Uyu musore akaba yarakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda arimo Mukura VS , AS Kigali, Police FC ndetse n’andi yohanze y’u Rwanda.(#Igihe)
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryatangaje ko kugera ubu nta mpinduka zirakorwa ku kirebana no kongera umubare w’abakinnyi b’abanyamahanga bari basanzwe bifashishwa mu marushanwa ritegura. iki cyemezo gikubiye mu itangazo FERWAFA yanyujije ku rubuga rwayo rwa X kuri uyu wa Kane taliki 18 Nyakanga 2024.(#RwandaFA)
Kiyovu Sports yemerewe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “ FERWAFA” kwitabira amarushanwa itegura nyuma yo kuzuza ibisabwa (Club Licensing). Iy’ikipe ifite ibibazo byinshi amakuru yavugagako yona AS Kigali arizo zitari zakemererwa na FERWAFA kuzakina Amarushanwa yayo ntankomyi.(#Igihe)
Abayobozi ba Rayon Sports si injiji, gusaza ntabwo nsaziye ubusa – Haruna Niyonzima wavuze ku kuba kapiteni w’iyi kipe.Haruna Niyonzima nyuma yo gusinyira Rayon Sports, yavuze ko abavuga ko ashaje adasaziye ubusa kandi ko n’abayobozi bamuguze atari injiji.(#Inyarwanda)
Mu marangamutima menshi rutahizamu werekeje muri APR FC yasezeye ku ikipe ye. mu ibaruwa ye yagize ati “Ndashimira amahirwe nahawe yo kuba muri uyu muryango w’ikipe ya Rangers, uburyo nashyigikiwe guhera ku munsi wa mbere njyeze hano byari ntagereranywa.(#Isimbi)
Umukino wa 1/2 cya CECAFA Kagame Cup hagati ya APR FC na Al Hilal wahinduriwe ikibuga uvanwa Azam Complex ushyirwa kuri KMC Stadium kuwa Gatanu tariki 19 Nyakanga Saa Munani za Kigali. Akaba ari umukino umutoza w’umunya-Serbia Darko Novic afite ihurizo ryo kwemeza abafana ba APR FC y’ikura imbere ya Al Hilal.(#CECAFA)
Umukinnyi mushya wa Rayon Sports, Umunye-Congo Brazzaville, Prinsse Elenga-Kanga Junior “Didinho” ahuriye ku bintu bitanu [5] na mugenzi we ukomoka muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo, Jonathan Ifunga Ifasso iyi kipe yazanye yitezweho byinshi gusa akaza gusezererwa adakinnye umupino n’umwe ubara.(#KGLNews)
Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Uganda uri mu muryango winjira muri Rayon Sports yasezeye ku ikipe yakiniraga. Amakuru avuga ko n’ubwo Rutahizamu Muhammad Shaban ikipe ye ya KCCA yagerageje kumugumana ndetse ikamugereka amafaranga menshi ashoboka ngo yongere amasezerano, yahisemo kubatera utwatsi.(#KGLNews)
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yagumye ku mwanya wa 131 ku rutonde rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) rwasohotse kuri uyu wa Kane, tariki ya 18 Nyakanga 2024.n’inyuma y’uko rwakinye imikino yogushaka tike y’igikombe cy’isi cya 2026 kizabera muri Amerika harimo n’umukino umwe rwitwayemoneza.(FIFA)
Joackiam Ojera yaba yaravuye ku izima? nyuma y’uko asinye imbanziriza masezerano muri Police FC ndetse akanahabwa amafaranga make ku yo bavuganye ariko akaza gushaka kwisubiraho, Joackiam Ojera ashobora kuba yaravuye ku izima yemera gukinira ikipe y’abashinzwe umutekano mu gihugu.(#Isimbi)
APR FC yemeje ko yatandukanye burundu na Sharaf Eldin Shaiboub Ali bari bamaranye umwaka umwe. uyu musore ukina mu kibuga hagati yamaze kuva muri Hotel y’iyi kipe i Dar es Salaam aho yerekeje muri Libya mu ikipe ye nshya nyuma yo guhabwa “Release Letter”.(#Igihe)