Nigeria : indege nshya ya perezida Tinubu ikomeje kurakaza rubanda
Abanya-Nigeria benshi barakaye cyane nyuma yuko Perezida Bola Tinubu aguriwe indege nshya, mu gihe ubukungu bw’iki gihugu burimo kunyura mu makuba ya mbere mabi abayeho mu myaka irenga 20 ishize.
Iyo ndege nshya ya perezida yashyikirijwe leta ya Nigeria mu gihe cya vuba aha gishize, nyuma yuko yari yafatiriwe na kompanyi yo mu Bushinwa, Zhangson Investment Co. Limited.
Iyo ndege imaze imyaka 15, ivugwa ko irimo umwanya munini wagenewe abanyacyubahiro, ndetse isimbuye indege y’iki gihugu yo mu bwoko bwa Boeing BBJ 737-700, imaze imyaka 19.
Iyo kompanyi yari yemerewe n’urukiko rwo mu murwa mukuru Paris w’Ubufaransa gufatira imwe mu mitungo ya leta ya Nigeria, nyuma y’amakimbirane ajyanye n’ishoramari iyo kompanyi yari ifitanye na leta ya Ogun, imwe mu zigize Nigeria, yo mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’igihugu.
Mu mwaka ushize, Tinubu yatorewe kuyobora iki gihugu cya mbere gituwe n’abaturage benshi muri Afurika.Iyo ndege iguzwe nta byumweru bibiri bishize abantu babarirwa mu bihumbi biraye mu mihanda mu bice bitandukanye by’igihugu mu myigaragambyo yo kwamagana inzara ikomeje kwiyongera n’ikiguzi cy’imibereho gikomeje kuzamuka.
Muri Mutarama (1) uyu mwaka, Perezida wa Nigeria yatangaje igabanuka rya 60% ku ngano y’ingendo z’akazi z’abategetsi, barimo n’ibyegera bye.Ariko ku wa mbere, Perezida Tinubu yagiye mu Bufaransa akoresheje indege nshya aherutse kubona yo mu bwoko bwa Airbus A330. Iyo ndege ni yo nyongera ya vuba aha ku ndege za perezida zirenga eshanu.
Tinubu kandi yashyizeho amavugurura menshi mu bukungu, harimo no gukuraho inyunganizi (cyangwa nkunganire) ya leta ku bitoro. Ibyo byatumye habaho izamuka ry’ibiciro riri hejuru, kuri ubu riri ku kigero kirenga 30%.