TODAY IN SPORTS HISTORY : Rayon Sports yamenye ko izahura na Enyimba yo muri Nigeria muri 1/4 cya muri Total CAF Confederation Cup
Bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze iyi taliki mu isi ya siporo :
2017 Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yasezereye Tanzania mu gushaka itike ya CHAN 2018, kubera agaciro k’igitego cyo hanze. Ni nyuma yo kunganya umukino ubanza n’uwo kwishyura. Amavubi yagiye mu kiciro gikurikiraho yahuye na Uganda yari idafite umutoza wayo Milutin Sredojevic “Micho” wari weguye ku mirimo ye.
2017 Zone 5: U Rwanda rwatsinzwe na Kenya, byombi bibona itike y’icya Africa,Irushanwa ry’Akarere ka gatanu muri Volleyball ryaberaga muri Petit Stade i Remera ryegukanwa na Kenya yatsinze u Rwanda amaseti 3-1. Gusa ibihugu byombi byakatishije itike yo gukina igikombe cya Afurika.
2018 Huye Rally Team igizwe na Eric Gakwaya na Tuyishime Regis mu modoka ya Subaru Impreza ni bo begukanye Rally de l’Est 2018, isiganwa ry’amamodoka ribimburira andi yose azakinwa muri uyu mwaka wa 2018.
2018 i Cairo mu Misiri habereye tombola y’uko amakipe azahura muri 1/4 cya Total CAF Confederation Cup 2018. Rayon Sports yamenye ko izahura na Enyimba yo muri Nigeria.Ni umuhango wabereye muri Hotel Intercontinantal Semiramis iherereye i Cairo. Muhirwa Freddy, Visi Perezida wa Rayon Sports niwe wari uhagarariye iyi kipe muri uyu muhango.
2021 Mu mikino 13 yakinnye mu mwaka wa 2021, Rayon Sports yatozwaga na uwari umutoza mukuru, Umunye-Congo Guy Bukasa, yatsinzemo imikino itatu gusa irimo umwe wa Bugesera FC mu makipe umunani ya mbere, inganya itanu, itsindwa indi itanu.
2022 U Rwanda rwaserukiwe mu mikino ya Commonwealth mu Bwongereza.
Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki byo mu isi ya siporo :
1969 Maurice Graef, umukinnyi wumupira wamaguru wo mu Buholandi , wavukiye i Horn, mu Buholandi .
1970 Jean-Michel Bombardier, Umunyakanada ukina umukino wo gusiganwa ku maguru , wavukiye i Montreal, muri Québec .
1972 Max Wilson, umushoferi wo gusiganwa ku mamodoka wo muri Berezile, wavukiye i Hamburg, mu Budage .
1974 Agustín Pichot, umukinnyi wa rugby wo muri Arijantine, wavukiye Buenos Aires, muri Arijantine.
1975 Charles C. Smith, umukinnyi wa baseball wumunyamerika, wavukiye i Fort Worth, muri Texas .
1975 Clint Bolton, umunya Ositaraliya wahoze ari umunyezamu wumupira wamaguru, wavukiye Bundaberg, Ositaraliya.
1975 Robert Enes, umukinnyi wo hagati wumupira wamaguru muri Ositaraliya.
Bimwe mu bihangange byatabarutse mu isi ya siporo kuri iyi taliki:
2015 Arthur Morris, umukinnyi wa Cricket muri Ositaraliya , yapfuye afite imyaka 93.
2020 Alessandro Mazzinghi, umuteramakofe w’Umutaliyani , yapfuye azize indwara y’imitsi afite imyaka 81.
2021 Alberto Bica, Umunya – uruguay ukina umupira wamaguru , yapfuye azize indwara ya leukemia afite imyaka 65.
2021 Rod Gilbert, Umunyakanada ukina Hockey , yapfuye afite imyaka 80.
2022 Bill Haller, umusifuzi wa baseball wabanyamerika, yapfuye afite imyaka 87.
2022 György Pásztor, umukinnyi w’umupira wamaguru wa Hongiriya .