Nigeria : abanyeshuri 22 bahirimiwe n’ishuri bahita bapfa
Abayobozi b’inzego z’ibanze bavuga ko abana 22 bapfuye abandi barenga 130 barakomereka nyuma y’inyubako y’ishuri yasenyutse muri Nijeriya yo muri leta ya Plateau rwagati.
ishuri rya Saint Academy riherereye mu murwa mukuru wa leta ya Jos ryahirimye mugihe abanyeshuri bari mwishuri mugitondo cyo kuwa gatanu. Abana benshi bahita bisanga munsi y’ibinonko by’iyi nyubako.
Abakorerabushake bari gukoresha ibikoresho birimo imashini zicukura, inyundo n’amaboko yabo kugira ngo babashe kuvanaho ibirundo by’amatafari na za beto kugira ngo bagere ku bagwiriwe n’izi nyubako.
Polisi yabwiye abanyamakuru ko byibuze abana 22 bapfuye bazize iyo mpanuka, abandi benshi bakaba bari kwivuriza mu bitaro byaho.
Magingo aya iri shuri ngo rifite abanyeshuri barenga igihumbi.
Umuturage waho witwa Abel Fuandai yabwiye BBC ko umuhungu w’inshuti ye wigaga muri iri shuri yishwe ,aho yagize ati ” iyi mpanuka nayigereranya n’urugero rw’amakuba ateye ubwoba”.
Impamvu yo gusenyuka ntiramenyekana ariko abaturage bavuze ko byaje nyuma y’iminsi itatu imvura nyinshi iguye muri kariya gace .Umunyeshuri wakomeretse Wulliya Ibrahim wavugiye mu bitaro, yabwiye AFP ati: “Ninjiye mu ishuri bitarenze iminota itanu, numvise ijwi, kandi cyakurikiye ni uko nasanze hano.
“Ati: “Turi benshi mu ishuri”.
Uhagarariye Unicef muri Nijeriya, Cristian Munduate yanditse kuri X ati: “Mbabajwe no gutakaza ubuzima bw’urubyiruko muri Saint Academy.
“Abana buzuye inzozi zirenga amagana barimo bakora ibizamini mu igihe inyubako y’ishuri yagwaga, gusa ariko nkomeje kwihanganisha no gufata mu mugongo imiryango yaburiye ababo muri iyi mpanuka.”
Si ubwa mbere muri Nijeriya habaye inyubako nini nini zisenyutse kuko mu mwaka wa 2021, byibuze abantu 45 bishwe igihe inyubako ndende yari irimo kubakwa yaguye mu gace gakize ka Lagos , ababikurikiranira ibi hafi bavuga ko ibi biterwa n’imikorere mibi, ibikoresho bidafite ireme na ruswa.