Watch Loading...
EntertainmentHome

Miss Jolly yigaramye ibyo urukundo rwe n’umuherwe w’Umunya-Tanzaniya

Tariki ya 10 Mutarama 2025, Miss Jolly Mutesi, wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, yatangaje ko konti ye ya Instagram yibwe nyuma yo kugaragaza amagambo y’urukundo hagati ye n’umuherwe ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya witwa Lugumi Saidi Hamad, byatumye havuka impaka ku mbuga nkoranyambaga.

Ibi byabaye nyuma y’uko kuri konti z’aba bombi, harimo ubutumwa bwagiye butambuka bukubiyemo amagambo y’urukundo hagati yabo.

Ubutumwa bwari bwanditswe ku ifoto ya Miss Jolly ku rubuga rwa Instagram, aho umuherwe Saidi Hamad yashimiye uyu mukobwa, amusaba ko akomeza kuba mwiza.

 Miss Jolly na we yasubije mu buryo busa n’ubwemeza ko yaramukunze, aho yavuze ko yamaze kuba uwa Saidi Hamad.

Nyuma y’uko izi nkuru zitangajwe, Miss Jolly yatangaje ku rubuga rwa X (Twitter) ko konti ye ya Instagram yinjiriwe (yibwe) bityo asaba abantu kutagira icyo bemera mu byo babonye kuri iyo mbuga.

Aho yagize ati: “Yemwe bantu banjye. Ndagira ngo mbamenyeshe ko Instagram yanjye yinjiriwe [hacked]. Ndabasabye ntimuhe agaciro ubutumwa n’ibitekerezo biri kuyitangirwaho.”

Kurundi ruhande Ibi  byatumye benshi bibaza ku mubano waba uri hagati ya Mutesi Jolly na Saidi Hamad, ndetse no ku buryo ibyo byose byagiye ku mbuga nkoranyambaga byaba bifite ishingiro.

Nyuma y’ubu butumwa bwa Miss Jolly, benshi batangiye gukurikira ibyo azasubiza kuri iki kibazo ndetse na nyuma y’amakuru y’ubujura bwa konti ye.

Miss Jolly yagiye ashyira hanze ubutumwa bwubaka ndetse no kubwira abafana be ko nta kintu na kimwe cyaba kigamije kubangamira isura ye cyangwa gukoresha urukundo nk’ikinyoma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *