Watch Loading...
FootballHomeSports

Sobanukirwa ihuriro n’itandukaniro riri hagati ya England,Great Britain na UK ibigora benshi

Ni kenshi mu matwi yacu twumvamo ijambo England , Great Britain cyangwa se United Kingdom(UK) kandi rimwe na rimwe ukumva birakoreshwa mu kuvuga igihugu cy’Ubwongereza.

Si byo gusa kuko rimwe na rimwe ujyakumva ngo Scotland , Wales, England cyangwa se Great Britain ngo byitabiriye amarushanwa runaka kandi ukumva ngo bibarizwa mu gihugu cy’Ubwongereza.

Muri iyi nkuru ugiye gusobanukirwa byose wibaza kuri iyi ngingo.

Ubwami bw’a Bongereza United Kingdom(UK) cyangwa igihugu cy’Ubwongereza, ni igihugu giteretse ku birwa bibiri by’ingenzi nubwo hari n’utundi turwa dutandukanye iki gihugu gifite, ikirwa cya mbere kigizwe n’ibihugu bitatu Aribyo Scotland , Wales na England.

Icyo kirwa kigizwe n’ibi bihugu bitatu (Scotland , Wales, England) iyo byose ubiteranyirije hamwe bikora ikitwa Great Britain bisobanuye ko icyo kirwa cya mbere kiriho ibyo bihugu bitatu kitwa Great Britain gusa kigacumbikira ibyo bihugu bitatu (Scotland , Wales, England).

Hakaba ikirwa cya Kabiri kiri mu burengerazuba bwa Great Britain kikaba kigizwe n’ibihugu bibiri Aribyo Northern Ireland na Republic of Ireland (gusa bakunda kukita Irelanda).

Iyo ufashe Great Britain (igizwe na Scotland , Wales, England) ugashyiraho Northern Ireland(Ireland y’Amajyaruguru) nibyo bibyara ubwami bw’a Bongereza cyangwa se United Kingdom(UK) hakaba umurwa mukuru wayo witwa London uherereye muri England.

Gusa ibi bihugu bigize ubu bwami bw’a Bongereza bifite uburyo byiyoboramo ku rwego runaka ndetse byinshi mu bibera ku rwego mpuzamahanga barabyitabira nk’ibihugu , nk’ibijyanye n’imyidagaduro ndetse na siporo ndetse ibi bihugu bifite naza shampiyona z’umupira w’amaguru mu bihugu byabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *