Menya byinshi ku rutonde ngarukakwezi rw’abakinnyi beza 100+ mu Rwanda rwasohowe n’ikinyamakuru DailyBox  ruzwi nka  “Rwanda Best”

Kuri uyu wa kabiri  taliki ya 09 Nyakanga nk’uko byari biteganyijwe ikinyamakuru  DailyBox cyasohoye  urutonde  ngarukakwezi  rw’abakinnyi 100+  beza kuruta abandi mu Rwanda “Rwanda Best” mu mupira wamaguru rwayobowe  n’umusore  w’Ikipe ya Rayon Sports  Kevin Muhire.

Ni urutonde rwari rusohotse kunshuro yarwo ya kabiri nyuma y’urwa kamena , aho hagaragayemo impinduka zitandukanye  ariko nanone zitari nyinshi bigendanye n’uko mu kwezi  ka kamena ntamarushwanwa menshi yabaye  haba mu Rwanda ndetse no ku urwego mpuzamahanga

Gusa mu myanya y’imbere hagiye habamo guhindagurika  ndetse hari n’abavuye mu rutonde burundu kubera abashya biyongereyemo  cyangwa kubera ko bahinduye  amakipe bakava muri shampiyona  y’u Rwanda kandi urutonde  rureba gusa abakinnyi  bakina mu Rwanda gusa hatitawe ku bwenegihugu bw’umukinnyi mu rwego rwo gukomeza kumenyekanisha umupira w’u Rwanda

Dore bamwe mu bakinnyi bavuye mu rutonde burundu n’ababasimbuye  n’impamvu  bavuyemo.

1. Emmanuel Mvuyekure bakunda kwita “Manu” uyu musore yari kumwanya wa 61 yavuye muri uru rutonde kubera ko kumugaragaro yasezerewe  n’ikipe yakiniraga yo mu Rwanda asimburwa na Richard Ndayishimiye wasinyishijwe na Rayon Sports.

2.Simon Tamale yasohotse mu ikipe ya Rayon Sports yakiniraga bituma ava ku rutonde  aho yari kumwanya wa 76 asimburwa na Innocent Twizerimana uherutse kwerekeza mu ikipe ya Amagaju ku masezerano y’imyaka ibiri.

3. Christian Iyamuremye rutahizamu w’Ikipe ya AS Muhanga , yavuye mu rutonde kubera ko harabakinnyi bashya bandi biyongereyemo kubera uko bitwaye mu mikino ya kinwe mu kwezi kwa kamena asimburwa na Olivier Dushimimana umukinnyi mushya wa APR FC  kumwanya yariho wa 98.

Hari abakinnyi  batagaragara kuri ururutonde kubera ko ari bashya mu makipe bajemo kandi bavuye mu makipe yo hanze bakaba ntamikino bigeze bakinira ayo makipe.

Ihindagurwa mu myanya kw’abakinnyi mu rutonde rwa Nyakanga   cyane cyane iy’imbere byashingiye cyane  ku mikino y’ibihugu yabaye yo gushaka itike y’Igikombe  cy’isi

Urugero : Abedi Bigirimana w’ikipe ya Police FC yavuye kumwanya wa  6 arazamuka aza kumwanya wa kabiri  acaho abarimo  Victor Mbaoma Chukwuemeka utarahamagawe mu ikipe ye, Ani Elijah utarahamagawe, Muhadjiri Hakizimana  wahamagawe ariko ntajye mu rutonde rwanyuma ndetse na Rukundo Abdoul Rahman nawe utarahamagawe.

Nimugihe Abedi Bigirimana usibye guhamagarwa akajya no mu rutonde  rwanyuma  yagiye anajya mu kibuga mubihe bitandukanye .

Urutonde ngaruka kwezi rw’Abakinnyi 100+ mu  Rwanda  “Rwanda Best”  rugamije gukomeza kuzamura  urwego rw’Umupira  w’uRwanda  ndetse  no kugira byinshi byagenderwaho mu kuwusesengura.

Urutonde rushya   ruzasohoka  taliki 08  kanama 2024 rukazashingira kumyitwarire y’abakinnyi mu kibuga yabaranze mu kwezi tuzaba dusoje kwa Nyakanga.

Urutonde ngaruka kwezi rw’Abakinnyi 100+ mu Rwanda beza “Rwanda Best” rw’ukwezi kwa Nyaknga 2024 Kevin Muhire niwe waruyoboye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *