Frank Habineza atanze amazi y’ubuntu ! ; Uko Umunsi wa 18 wo Kwiyamamaza ku bakandida perezida n’abakandida Depite wagenze na gahunda y’umunsi ukurikiyeho.{Inkuru Yose}
Kuri uyu munsi wo kwiyamamaza,abakandida perezida bagera kuri batatu n’abakandida depite mu byiciro bitandukanye bakomeje ibikorwa byabo byo kwiyamamaza hirya no hino mu gihugu, bageza ku baturage imigabo n’imigambi yabo muri iyi manda izatorerwa ku wa 15 Nyakanga,2024.
Umukandida wingenga Philipe Mpayimana,yakomereje ibikorwa bye byo Kwiyamamaza mu turere twa Ngoma na Huye.
Yahereye mu karere ka Huye Aho yahamagariye abaturage ba Huye ko bamutora Kugira ngo akomeze intabwe y’iterambere n’imibereho myiza yabo.
Mpayimana yasezeranije abaturage ko azubakira ku byagezweho maze akita ku mibereho y’abaturage ndetse n’iterambere ry’umukozi.aho yagize ati: “Umurimo w’umuturage ni wo ugena imibereho y’igihugu,niyo mpamvu nzita kuguhemba umukozi nkurikije imbaraga n’akazi yakoze.
Philipe Kandi yibukije ko ubukerarugendo bwo mu cyaro buzaba ishingiro ry’ubuhugu by’igihugu mu gihe uturere twinshi tutagerwagamo n’ibi bikorwa byitezweho ko bizateza imbere igihugu.
Duheruka umushahara fatizo kera, nk’abakozi batanga service muri za Restaurant na Hoteli bavunika ariko bagahembwa udufaranga duke”.
Mpayimana Yabwiye abaturage cyane abo mu mahanga ko azashyiraho itegeko riha abanyarwanda baba mumahanga imyanya ibiri mu nteko nshingamategeko bityo bagire uruhare rusesuye muri politiki y’igihugu cyabo.
Gushyiraho igitangazamakuru muri buri murenge gifashwa na leta ni imwe mu ngingo yibanzeho ko azashyiramo imbaraga,mpayimana kandi yavuze ko azateza imbere umuryango wa Afurika yunze ubumwe ukagira imbaraga ndetse n’amahoro arambye muri Africa .Biteganyijwe ko ku wa 11/07/2024 aziyamamariza mu karere ka Bugesera.
Ishyaka Riharanira amahame ya Demokarasi no kurengera ibidukikije,Green party of Rwanda,naryo ryakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu munsi mu karere ka Gicumbi.
Akigera ku muri aka karere, Dr.Frank HABINEZA n’abarwanashyaka be bakiriwe n’imbaga y’abaturage bari bategereje kumva imigabo n’imigambi by’umukandida Perezida ,Frank HABINEZA n’abandi bakandida depite bahagarariye irishyaka.
Uyu mukandida Kandi wavuze ko yamenye amakuru y’uko hari abaturage bakivoma mu bishanga yatangaje ko nibatorwa bazatanga amazi hose mu gihugu aho yunzemo ati : “tuzabaha amazi meza nibura amajerekani atanu ku munsi y’ubuntu”.
Dr.Frank yasabye abaturage ba Gicumbi n’abandi baturutse hirya no hino kumushyigikira maze nawe agateza imbere imibereho yabo.Mu rwego rw’ubuzima uyu mukandida yijeje abaturage ko hazongerwa uburyo imiti ifatirwa kuri mutuelle,kongera uburyo bw’imikorere ya post de Sante.
Abaturage bishimiye umukandida Frank n’abakandida depite b’iri shyaka,ibintu byahujwe no kuba aka karere ari ko umukandida wa FPR Inkotanyi yiyamamarijemo kumunsi w’ejo, bityo ubwitabire bwari bwinshi ku kigero cyo hejuru.
Ishyaka ryijeje inganda muri buri murenge zizajya zitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi cyane cyane gutunganya ibitoki ndetse n’amata,bikazafasha mu kugerwaho kwa gahunda yo kongera imirimo ibihumbi Magana atanu buri mwaka mu ngeri zose.
Green party yijeje abaturage ko imisoro y’ubutaka bagabanyije bazayikuraho burundu maze umuturage akagira ubutaka bwe,biteganyijwe ko ku munsi wa cumi n’icyenda kuri 11/07/2024 ishyaka ririyamamariza mu karere ka Burera mu murenge wa Kirambo nta gihindutse.
Umuryango FPR Inkotanyi n’umukandida wawo ntibiyamamaje uyu munsi nyuma yo kuva mu karere ka Gicumbi kuri uyu wa kabiri, biteganyijwe ko ku munsi w’ejo aribwo Paul Kagame aziyamamariza mu karere ka Gakenke aho abaturage ubu bavuga ko biteguye kwakira uyu mukandida wari usanzwe ari perezida wa Repubulika muri iyi Manda irangiye.
Harabura Iminsi igera kuri itanu kugira ngo amatora imbere mugihugu abe n’iminsi ine Kugira ngo abanyarwanda baba mu mahanga bitabire amatora y’Umukuru w’igihugu n’ayabadepite.