Watch Loading...
FootballHomeSports

Manchester United yashwishwurije Napoli yifuzaga kugura Alejandro Garnacho

Ikipe ya Manchester United yakuriye inzira ku murima Napoli yifuzaga kugura umunya-Arijantine Alejandro Garnacho. Iyi kipe yo mu gihugu cy’Ubutaliyani yifuzaga kugura uyu mukinnyi,nyuma yo gutakaza kizigenza Khviha Kvaratskhelia, waguzwe n’ikipe ya Paris Saint Germain, yo mu Bufaransa.

Gusa nubwo Napoli yifuje kugura Garnacho, inshuro ya mbere ntiyabahiriye dore ko ubusabe bwabo bwahise buterwa utwatsi n’ubuyobozi bwa Manchester United ahanini butari kubona igiciro bwifuza.

Nubwo bitazwi neza icyo ibiganiro byatanze gusa biravugwa ko ikipe ya Napoli, yari yatanze miliyoni 40 z’amapound.

Muri iyi minsi nibwo hateganyijwe ibiganiro by’ubuyobozi n’umutoza ahanini bizaba byiga ku mizamurire y’abakinnyi baturuka mu mashuri y’abato b’ikipe, gusa ku rundi ruhande amakuru menshi avuga ko iyi kipe itifuza gutakaza abakinnyi bayo babiri aribo Alejandro Garnacho na KobbieMainoo.

Ubwo yavuganaga n’itangazamakuru ku kibuga cya Old Trafford, umutoza Ruben Amorim, yavuze ko umukinnyi Alejandro Garnacho, afite ahazaza mu ikipe ya Manchester United, ndetse yaje no kongeraho ko, kuva yaza Garnacho, amaze guhindura ibintu byinshi birimo n’imikinire.

“Ni umukinnyi mwiza, amaze guhindura uko yiyumva ndetse agerageza no kugenda amenyera iyi mikinire mishya.”

Garnacho yakinnye iminota 90, yose y’umukino wa shampiyona, ubwo ikipe ya Manchester United, yagarukanaga Southampton ikayitsinda ibitego 3-1, ibitego byose byatsinzwe na Amad Diallo.

Garnacho w’imyaka 20, yageze mu ikipe ya Manchester United aguzwe mu ikipe y’abato ya Atletico Madrid muri 2021, Amaze gukinira ikipe nkuru imikino 117 kuva yatangira kuyikinira mu 2022 aho amaze gutsinda ibitego 23.

Nubwo amaze gutsinda ibitego 8, mu nshuro 31 amaze gukina muri uyu mwaka w’imikino, ubwoba ni bwose mu bafana bitewe n’igisa n’umwuka mubi ucyekwa hagati ye n’umutoza Ruben Amorim, bivugwa ko ushobora kuba waraturutse ku mukino ikipe ya Manchester United yatsinze Manchester city 2-1, umukino Garnacho na Rashford batagaragayemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *