Manchester United yahishuye akayabo k’amafaranga yatakaje ubwo yirukanaga umutoza Erick Ten Hag
Mu minsi ishize nibwo Ikipe ya Manchester United yafashe icyemezo cyo gutandukana n’uwari umutoza wayo Erick Ten Hag gusa nubwo yafashe icyo cyemezo ntibyayibujije gutakaza akayabo k’amafaranga, dore ko iyi kipe byayisabye miliyoni 21 z’amayero, akabakaba miliyari 30 mu mafaranga y’u Rwanda ngo yinjize Ruben Amorim mu mirimo.
Bisa nk’ibyatunguranye cyane dore ko abenshi batiyumvishaga uburyo Ten Hag wari wongereye amasezerano mu mpeshyi yahita ajya ku bipimo nyuma y’amezi atatu asinye, gusa nyuma y’iminsi mibi y’itangira rya shampiyona byasabye ikipe ya Manchester United gufata kimwe mu byemezo bikomeye maze itandukana n’uyu mugabo ukomoka mu Buholandi.
Ntibyasabye gutekereza byinshi kuko nyuma y’amasaha make Ten Hag amaze gutsindwa n’ikipe ya Westham United, byihuse cyane ubuyobozi bwa Manchester United bwahise butangira ibiganiro n’umunya-Portugal Ruben Amorim, ndetse bahita batangira no kumubaza icyo byasaba ngo amasezerano yari afitanye n’ikipe ya Sporting CP agurwe.
Ten Hag wari usohotse yagombaga guhabwa agera kuri miliyoni 11 z’amayero angana na miliyari 16 uyabaze mu mafaranga akoreshwa mu gihugu cy’u Rwanda, ikiguzi kibaye icya kabiri gihenze mu iyirukanwa ry’umutoza nyuma y’icyahawe Jose Mourinho cya miliyoni 19 z’amayero ubwo yirukanwaga mu 2019.
Akazi gakomeye kagombaga gukorwa n’ikipe ya Sporting CP dore ko Ariyo yari ifite urufunguzo rwa byose, nta yandi mahitamo ab’i Manchester bagombaga gufata dore ko mu mitwe yabo hari hakirimo akayabo bari bamaze amezi make bahaye Ten Hag gusa mu nyungu z’ikipe haba hagomba gufatwa ibyemezo bikakaye.
Iyo unyarukiye mu mpapuro z’abashinzwe umutungo i Manchester usanga hagaragaramo icyuho gikabije dore ko kuva umunyabigwi (Sir) Alex Ferguson yasezera ku mirimo yo gutoza iyi kipe, ubu hamaze kwiyambazwa abatoza barenga 11 ibintu bigaragaza icyuho gikabije mu bukungu bw’ikipe dore ko ugiye mu byo kubara umusaruro wabo byo warira ukihanagura.
Iyirukanwa rya David Moyes muri 2014 ryajyanye n’imperekeza ya miliyoni 5 z’amayero, bidatinze cyane Louis Van Gaal wamukurikiye nawe yahawe ibye byose ngo akunde atahe amahoro ubwo ni ukuvuga nyuma y’imyaka ibiri atanze igikombe cya (FA cup).Iby’imperekeza zahawe Mourinho byo ntitubigarukaho kuko birazwi neza ko ari mu batoza bahawe mafaranga menshi y’imperekeza. Ikipe ya Manchester United kandi yatakaje arenga miliyoni 23 z’amayero ubwo yafataga icyemezo cyo gutandukana na Ole Gunnar Solskjaer ndetse na Ed Woodward.
Nubwo byifashe bitya ntibibuza ko abafana ba Manchester United bakomeje kwishimira ko ubuyobozi bushya burangajwe imbere na INEOS buherutse gufata ibyemezo bitandukanye byo mu myinjirize y’abafana nkaho bwagabanyije igiciro cyo kwinjira ku bantu bari munsi y’imyaka 17 n’abari hejuru ya 65.
Biteganyijwe ko ikipe ya Manchester United izakira Everton ku munsi wo ku Cyumweru ubwo umutoza wayo mushya azaba akina umukino we wa Kabiri muri Premier League nyuma yo kuza aturutse i wabo muri Portugal mu ikipe ya Sporting CP