FootballHomeSports

Kunganya natwe ni nk’igikombe kuri bo : Virgil Van Dijk kuri Everton

Virgil Van Dijk, usanzwe ari kapiteni w’ikipe ya Liverpool, yikomye bikomeye cyane Umufaransa Abdoulaye Doukoure, ukinira ikipe ya Everton,amushinja gusagarira abafana b’ikipe ye, ubwo umukino wahuzaga iyi kipe na Liverpool warangiraga banganya ibitego bibiri ku bindi, ibyaje gutuma uyu Muholandi,avuga ko, ku ikipe ya Everton, biba bihagije iyo bagize Imana bakanganya n’ikipe ya Liverpool, kuko kuri bo bifatwa nko gutwara igikombe.

Kapiteni w’ikipe ya Everton, James Tarkowiski, yatsinze igitego cyo kunganya ku munota wa 8, mu nyongera igitego cyafashije ikipe ye gutahana inota rimwe muri deribi y’urusisiro rw’i Merseyside, yaberaga ku kibuga (Goodson Park).

Ubwo uyu mukino warangiraga kandi, habaye igisa n’imirwano ku mpande zombi byaje no kuza kuviramo abakinnyi 2, Abdoulaye Doucoure, wa Everton na Curtis Jones, wa Liverpool ni mu gihe umutoza Arne Slot n’umwungiriza we Sipke Hulshoff, nabo banyujijweho akanyafu n’umusifuzi Michael Oliver, ibyaje no gutuma Virgil Van Dijk, avuga ko urwego rw’umukino rwari rwarenze umusifuzi.

Aganira n’ikinyamakuru TNT sports, Van Dijk, yagize ati:

” Twese turabizi neza ko ibi ari byo bafata nk’igikombe, buri gihe bahora bashaka uburyo badukuraho intsinzi,”

“Uyu mwaka, mwagiye mubona ko badutsinda mu minota ya nyuma ni ibintu byiza kuri bo gusa n’igikomere kuri twe.

” Mwabonye uburyo bishimiye igitego, yego ni byiza, yewe bafite n’uburenganzira bwabyo gusa umukinnyi wabo Doucoure, yahengereye umukino urangiye ashaka gusembura abafana bacu, ni ikintu nabonye ndetse na mugenzi wanjye Curtis Johns,we, ntiyabifashe neza, biri no mu byatumye bashyamirana.

“Mwese murabizi igikorwa iyo umukino ushyushye gusa uburenganzira bwose bwari ku musifuzi kandi ibyo nabimubwiye.”

Van Dijk, kandi yavuze ko yatunguwe cyane n’uburyo babuzemo intsinzi dore ko, basabwaga gutsinda ibyari kubafasha gushyira ikinyuranyo cy’amanota 3, hagati yabo na Arsenal, ya 2 ku rutonde, Van Dijk ati:

“Ni ibintu tuba twiteguye buri gihe ko bitari bworohe, ndetse tuba tubyiteguye cyane kurenza uko buri umwe abyumva.

“Buri gihe biba bigoye kwiyakira iyo utsinzwe mu minota ya nyuma, kuko nk’umukinnyi ibyo n’ibintu byumvikana gusa, umupira n’amaguru ni amahoro urataha ugategura intsinzi ubutaha.

Abajijwe niba ibi yabifata nk’intsinzwi, Van Dijk yagize ati:

“Yego, ariko gake, kuko twatsinzwe mu minota ya nyuma kandi y’inyongera, mpamya ko umusifuzi ari mu batatubaniye neza, nk’aho yatangaga amakosa ku bo duhanganye ariko akimana asa nk’ayo kuri twe.

“Gusa mu mpera,birababaza cyane gutsindwa mu minota ya nyuma, ni igitego cyiza gusa ni cyakindi kibabaza.”

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *