FootballHomeSports

Dore ibisubizo byihuse Mikel Arteta azafata mu kuziba icyuho cya Kai Havertz uzagaruka umwaka utaha

Ikipe ya Arsenal iherutse kuvunikisha rutahizamu wayo Kai Havertz waje usanga abandi Batanu b’iyi kipe, benshi bakomeje kwibaza abagomba kuza kuziba icyuho cye ndetse n’abandi badahari mu gice cy’imbere.

Muri iyi nkuru reka tugaruke kuyandi mahitamo ahari nk’uko ababasesenguzi bakomeye i Burayi bari kubigarukaho!

1.Raheem Sterling : Uyu ni Umwongereza batijwe n’ikipe ya Chelsea gusa kugeza ubu uwavuga ko ntagifatika yari yaha iyi kipe y’umutoza Mikel Arteta ntiyaba abeshye, akaba amaze gukinira iyi kipe imikino Icyenda muri shamiyona gusa akaba yaratanze umupira umwe wavuyemo igitego.

Gusa ni umukinnyi ubusanzwe watsindaga ibitego byinshi cyane akiri i Manchester muri Manchester City , ku buryo mu buryo bwagatekerejweho na Arteta ari ugukoresha uyu musore nka rutahizamu.

2.Trossard as a false nine: Tuvuga ko umukinnyi ari gukina False nine igihe ari gukina nka rutahizamu nimero Icyenda gusa Ari umuhengekano, uyu mu Birigi rero usanzwe akina mu myanya y’imbere[ ku ruhande ndetse no hagati mu kibuga yataka] ashobora kuba andi mahitamo ya Mikel Arteta mu rwego rwo kuziba icyuho cya Kai Havert.

3.Gabriel Martinelli: Uyu Munya-Brazil nawe mu mpera za 2024 yari afite ibibazo by’imvune, ariko nyuma yaho yaje kugaruka nubwo yahise abisubiramo, amasesenguzi bakagaragaza ko ari undi mukinnyi Arteta yakwifashisha mu gushaka ibitego mu gihe barutahizamu be bose bari hanze mu gihe yaba agarutse dore ko we azagaruka vuba.

4.Ethan Nwaneri: Uyu musore uherutse gutangira kugirirwa ikizere na Mikel Arteta nawe akitwara neza nawe arahabwa amahirwe yo kuba yakoreshwa kuri uyu mwanya wa Kai, uyu musore yatsinze ibitego Bibiri mu mikino Itatu iheruka ya Premier League ndetse yatsinze ibitego Bine mu mikino Itandatu mu ikipe y’Igihugu y’Abongereza y’abatarengeje imyaka 19.

5.Nathan Butler-Oyedeji na Khayon Edwards: Aba ni abakinnyi bombi bakina mu bato b’ikipe ya Arsenal gusa bombi ni abakinnyi bakina byuzuye nk’abarutahizamu, ndetse bombi bamaze gutsinda ibitego 15 muri uyu mwaka w’imikino.

Dore abakinnyi ba Arsenal imvune bafite n’igihe bazagarukira!

1.Kai Havertz: Hamstring- Azamara umwaka wose w’imikino usigaye bivuze ko azagaruka umwaka utaha

2.Bukayo Saka: hamstring –Azagaruka mu kwezi kwa Gatatu (Aje hakirikare)

3.Gabriel Jesus: ACL- Azagaruka umwaka utaha w’Imikino

4.Gabriel Martinelli : hamstring- Igihe cyirenga ukwezi

5.Takehiro Tomiyasu: knee – ashobora kubagwa ku nshuro cya Kabiri tukamenya nanone igihe agomba kumara hanze

6.Ben White: knee-Aritegura kugaruka

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *