HomeSports

Kiyovu sports nyuma y’uko ibibazo bya FIFA bitarakemuka yatangiye kureshya abakinnyi ngo bayikinire!

Ikipe ya Kiyovu Sports club imaze kumvikana n’umwataka ukomoka mu gihugu cy’u Burundi kuyisinyira witwa Jordan Kessy wakiniraga ikipe ya Vitalo yo muri iki gihugu mugihe ikipe ya Kiyovu Sports yasohotse kurutonde rw’Amakipe afitenye ibibazo na FIFA kubera imyenda bafitiye abakinnyi na batoza bayikoreye mu bihe bitandukanye

Amakuru ahari n’uko ikipe ya kiyovu sports imaze kwemerenya na Jordan Kessy ukomoka mu gihugu cy’u Burundi kuyisinyira amasezerano y’imyaka igera kuri ibiri aho biteganyijwe ko agomba guhabwa miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda n’Umushahara 200.000 muri kwezi.

Gusa hakibazwa n’iba iy’ikipe ibarizwa mu mugi wa Kigali ifite ikindi gisubizo kizatuma yemererwa kugura abakinnyi n’Ishyirahamwe ry’umupira wa maguru ku isi “FIFA” nyuma yo kutishyura abakozi bayo barimo abatoza ndetse na bakinnyi mu bihe bitandukanye bayikoreye,

Ndeste bikavugwako amakipe yamaze kugaragaza ko yujuje ibyangombwa byo kuzakina umwaka uta w’Imikino wa 2024-25 iki ya Kiyovu Sports itarimo ndetse na mugenzi wayo basangiye umugi ariyo AS Kigali bisobanuye ko kugeza ubu Urucaca rutazakina umwaka utaha w’Imikino mugihe bataragaragaza ko bujuje ibyangombwa bisabwa!

Uyu ni umusore wari usanzwe ukinira ikipe ya Vitalo’o ukomoka muri iki gihugu yanegukanye igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka w’imikino urangiye muri iki gihugu.

Uyu Jordan akaba ari umwataka usanzwe ukina asatira izamu ariko aciye ku ruhande bizwi nkaba mababa , uyu akaba yari yarabengutswe n’iyi kipe yambara amabara icyatsi n’umweru igihe mukeba wayo w’ibihe byose ,Rayon sports yahuraga na ekipe ya Vitalo’o mu mukino wa gicuti mbere yo yo ifungurwa rya shampiyona .

Kessy yagize umukino mwiza cyane ,dore ko nyuma y’uyu mukino abafana ba Murera bamuhundagajeho akayabo k’amafaranga kubwo kwishimira uko yari yitwaye muri uwo mukino.

Kiyovu sports bivugwa ko izanye uyu Murundi kugirango asimbure Richard Kilongozi wagiye muri Police FC mu minsi ishize kandi yari umwe mu bakinnyi bafashaga Kiyovu Sports itaragize umwaka mwiza w’Imikino wa 2023-24.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *