Kenya : polisi yifashishije ibyuka byirana mu maso mu gutatanya abigaragambya
Abapolisi ba Kenya kuri uyu wa kane barashe imyuka iryana mu maso mu matsinda mato mato y’abigaragambyaga bari bateraniye murwa mukuru Nairobi, mu gifatwa nk’umunsi mushya w’igikorwa cyo kurwanya perezida William Ruto.
Iki gihugu cyo muri Afurika y’iburasirazuba, kimwe mu bihagaze neza mu bukungu mu karere gusa mu byumweru bishize cyahungabanijwe n’ibikorwa by’imyigaragambyo rimwe na rimwe yagiye igwamo abatari bake , mu gihe barimo bamagana ubuyobozi bwa Perezida Ruto, bumaze imyaka ibiri. Ni imyigaragambyo iyobowe n’urubyiruko rwo muri Kenya.
Abapolisi bashinzwe umukwabu bazengurukaga imihanda yo mu gace ko hagati mu mujyi wa Nairobi gakorerwamo ubucuruzi ,hari hashyizweho za bariyeri mu masangano y’imihanda minini kandi amaduka menshi yari afunze icyakora imyigaragambyo yitabiriwe n’abantu mbarwa.
Mu gihe Ruto yakurikiranaga irahira ry’abaminisitiri muri guverinema ivuguruye, mu bilometero bike uvuye ahaberaga imyigaragmabyo, polisi yarashe ibyuka biryana mu maso i Nairobi rwagati, ahari ibikorwa by’ubucuruzi kandi abantu batari bake batawe muri yombi.
Amashusho ya televiziyo yafatiwe mu mujyi wa Mombasa uri ku nyanja y’Ubuhinde, yerekanaga urujya n’uruza rusanzwe kandi nta kimenyetso cy’akajagari cyahabonekaga. Umujyi wa Kisumu uherereye mu burengerazuba, nawo byavuzwe ko warimo umutuzo.Uretse ibyo, imihanda yasaga ahanini n’ituje, aho abantu bake bari bakomeje imirimo yabo ya buri munsi.