Itorero Indangamirwa icyiciro cya 14 ryashojwe ku mugaragaro
Kuri uyu wa Kane mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba giherereye mu Karere ka Burera, harabera igikorwa cyo gusoza Icyiciro cya 14 cy’Itorero Indangamirwa.
Mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba, niho hagiye gusozwa Itorero Indangamirwa icyiciro cya 14 ryitabiriwe n’Urubyiruko rugera kuri 494, rwiganjemo urwize mu mahanga n’urwize mu mashuri mpuzamahanga yo mu Rwanda.
Iri torero rigizwe n’urubyiruko 494 rw’Abanyarwanda biga cyangwa batuye mu mahanga, abanyeshuri barangije ayisumbuye bize mu mashuri mpuzamahanga yo mu Rwanda, indashyikirwa zavuye ku Rugerero rw’Inkomezabigwi zavuye mu turere twose n’abayobozi barwo.
Akanyamuneza kari kose ku rubyiruko 494 rumaze iminsi 47 rutorezwa mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera rugiye gusoza Icyiciro cya 14 cy’Itorero Indangamirwa aho bahawe amasomo atandukanye basobanukirwa amateka n’umuco by’u Rwanda, icyerekezo 2050 n’uruhare rwabo mu kugishyira mu bikorwa.
Amasomo arimo ayo gukoresha imbunda si amasomo ahabwa abitabiriye itorero bose gusa mu masomo bahawe harimo abafasha kurushaho gusobanukirwa amateka n’umuco by’u Rwanda no kugendera ku ndangagaciro zikwiye
. iri torero kandi ririmo abagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa bavuye ku rugerero rw’inkomezabigwi zavuye mu turere twose n’abayobozi barwo.
Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda igaragaza kandi ko aba basobanuriwe Icyerekezo 2050 n’uruhare rwabo mu kugishyira mu bikorwa by’umwihariko abatuye n’abize mu mahanga ibi bakabikora baba abaranga beza b’igihugu.