Iterabwoba rikomeye ryibasiye abagize guverinoma ya Donald Trump
Kuri uyu wa kabiri ndetse no ku wa gatatu Benshi mu batorewe kwinjira muri guverinoma ya Donald Trump bibasiwe n’iterabwoba rikomeye.
Iterabwoba ryibasiye byibuze abantu icyenda batoranyijwe na Trump harimo ushinzwe Minisiteri y’ingabo, imiturire, ubuhinzi n’umurimo, ndetse n’ushinzwe gutora ambasaderi w’Amerika mu Muryango w’abibumbye, n’abandi.
Karoline Leavitt, umuvugizi w’itsinda ry’inzibacyuho rya Trump, yavuze ko abashyizweho na Trump “bibasiwe n’iterabwoba, aho ubuzima bwabo ndetse n’abo babana bwabangamiwe”.
Yavuze ko abashinzwe umutekano bari gukora uko bashoboye kugira ngo umutekano w’abatowe ukomeze gusigasirwa.
Ati: “Hamwe na Perezida Trump nk’urugero rwacu, ibikorwa by’iterabwoba n’ihohoterwa ntibizadutera ubwoba”
Umurepubulikani wa New York, Elise Stefanik, uwo Trump yagize ambasaderi wa Amerika mu Muryango w’abibumbye, ni we wa mbere wavuze ko umuryango we wibasiwe n’iterabwoba.
Ibiro bye byavuze ko uyu mugore yibasiwe n’ iterabwoba ubwo yari atwaye imodoka n’umugabo we n’umuhungu we w’imyaka itatu bava i Washington DC berekeza i New York.
Nyuma y’aho kandi n’umunyamabanga w’ingabo, Pete Hegseth yemeje ko na we yibasiwe.
Yanditse ati: “Ntabwo nzatotezwa cyangwa ngo ngire ubwoba. Nta na rimwe.” “Perezida Trump yampamagariye gukorera igihugu – kandi ni cyo nteganya gukora.”
Amakuru aturuka mu nzego z’ubutegetsi bwa Leta zunze ubumwe za Amerika yatangarije ibitangazamakuru byo muri Amerika ko Trump warokotse inshuro ebyiri z’ubwicanyi mu gihe cyo kwiyamamaza kwe Atari mu bibasiwe kuri iyi nshuro.
Mu minsi ishize nibwo Trump yatewe ubwoba , nk’uko abayobozi bo muri Arizona batangaje ko bataye muri yombi umugabo wakwirakwizaga amashusho y’iterabwoba avuga ko azica Trump n’umuryango we.
Lee Zeldin, watorewe kuba umuyobozi w’ikigo gishinzwe kurengera ibidukikije, na we yemeje ko yibasiwe.
Ati: “Icyo gihe nge n’umuryango wanjye ntabwo twari mu rugo .” Turashimira ibikorwa byihuse byakozwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze.”
Brooke Rollins, watorewe kuyobora ishami ry’ubuhinzi, yanditse kuri X ashimira abapolisi bo mu mujyi wa Fort Worth, muri Texas, ku bw’imbaraga zabo zihuse zo gukora iperereza ku iterabwoba ryakorewe umuryango we mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu.
Yanditse ati: “Nta nkomyi twagize maze dusubira i muhira.”
Scott Turner, watorewe kuyobora ishami ry’imiturire, na Lori Chavez-Deremer, watoranyirijwe kuba umunyamabanga w’umurimo, na bo bashyize ku mbuga nkoranyambaga ko bibasiwe. Buri wese yarahiye ko atazakumirwa n’iterabwoba kuko icyo bimirije imbere ari ugukorera igihugu.
Perezida Joe Biden yasobanuye muri make ibyabaye, nk’uko White House yabitangaje.
“White House iri kuvugana n’abashinzwe kubahiriza amategeko ndetse n’itsinda rya Perezida watowe, kandi ikomeje gukurikiranira hafi iby’iri terabwoba.”