Intambara ya Ukraine n’uburusiya : abanyamakuru babiri bakomerekeye mu bitero by’uburusiya kuri Ukraine
Abakozi babiri b’ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bakomerekejwe n’ibisasu by’Uburusiya byagabwe kuri hoteli barimo mu mujyi wa Kramatorsk mu burasirazuba bwa Ukraine.
Undi mukozi w’ibyo biro aracyaburiwe irengero. Icyo gitero kiriyongera ku bindi byagabwe mu bice bitandukanye bya Ukraine byahitanye abasivili 12 mu gihe cy’amasaha 24 ,Ibi bitero bibaye nyuma y’umunsi umwe Ukraine yizihije ubwigenge bwayo.
Gusa Uburusiya nabwo bwatangaje ko ibitero bya Ukraine byahitanye abasivili batandatu mu duce tw’icyo gihugu duhana imbibe na Ukraine.
Uburusiya bukomeje kugaba ibitero mu burasirazuba bwa Ukraine, mu gihe Ukraine nayo ikomeje kwigarurira ibyaro byinshi by’Uburusiya mu ntara ya Kursk.
Mu mujyi wa Kramatorsk bakomeje ibikorwa byo gushakisha abakozi ba Reuters bari muri uwo mujyi mu kazi.
Reuters ivuga ko kugeza ubu itaramenya irengero ry’umukozi wabo umwe mu gihe abandi babiri barimo kuvurwa ibikomere.
Vadym Filashkin, uyobora akarere ka Donetsk yemeje ko abanyamakuru babiri bakomerekejwe n’ibisasu byagabwe mu ijoro ryo kuwa gatandatu.
Kramatorsk, ni wo mujyi munini wo mu ntara ya Donetsk usigaye utarigarurirwa n’Uburusiya. Usanzwe ari wo mujyi ukoreshwa cyane n’abanyamakuru n’abandi bakozi bakorera ibigo by’ubutabazi.