HomeOthers

Ethiopia : abantu bagera ku 10 bishwe n’inkangu mu majyaruguru y’iki gihugu

Nk’uko igitangazamakuru bya Leta cyibitangaza ngo abantu icumi bahitanywe n’inkangu mu majyaruguru ya Etiyopiya mu karere ka Amhara, bitewe n’ibiza biherutse kwibasira iki gihugu.

Ku wa gatandatu, Amhara Media Corporation (AMC) yasubiyemo umuyobozi w’ibanze Tesfaye Workneh avuga ko “abantu 10 bapfuye bazize ibiza” kandi imirambo ine yabo yakuwe mu cyondo.

Muri Raporo iki kigo cyatanze yavuze ko iyi nkangu yabaye ku wa gatandatu muri zone ya Gondar y’Amajyaruguru muri Amhara gusa AMC yavuze ko abantu umunani bakomeretse bikabije kandi barimo kuvurwa.

Yongeyeho ko abantu bagera ku 2,400 bimuwe mu byabo ,ibi bije murukurikirane rw’isenyuka ry’ibikorwa byinshi ryabereye muri Etiyopiya biturutse ku mvura nyinshi.

Raporo y’umuryango w’abibumbye iherutse, ivuga ku kigo cya Etiyopiya Metrology Institute, cyatanze umuburo ku byago byinshi byo kwiyongera ku umwuzure ndetse n’isenyuka mu bice byinshi by’igihugu.

Muri uku kwezi, byibuze abantu 11 baguye mu nkangu mu majyepfo ya Etiyopiya mu karere ka Kawo Koisha mu karere ka Wolaita.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *