Inkuru Yose: Uko umunsi wa 11 wo Kwiyamamaza ku bakandida perezida batatu wagenze ku italiki 02 Nyakanga ,2024 ndetse na gahunda y’Umunsi wa 12

Ku munsi wa 11 wo kwiyamamaza kuba kandida perezida kuri uyu wa Kabiri taliki ya 02 Nyakanga 2024 abakandida bose uko aribatatu bakomeje ibikorwa byabo byo kwiyamamaza nyuma y’uko bamwe muribo bari babisubitse kuri uyu wa mbere w’icyumweru.
Umukandida w’Umuryango wa FPR Inkotany Paul Kagame yasubukuriye ibikorwa bye byokwiyamamaza mu Karere ka Kirehe kuri site ya Kirehe Gradens aho yakiriwe n’abaturage barenga 200, 000 bavuye muri aka karere no mu nkengero z’ako byumwihariko Akarere ka Ngoma n’abajyana n’uyu mu kandida wa RPF Inkotanyi umunsi ku munsi mu bikorwa bye byo kwiyamamaza.
Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame mu byo yabwiye abari bateraniye kuri site ya Kirehe Gradens n’abandi bari bamukurikiye hirya no hino yavuzeko ibyo u Rwanda rwa huye n’abyo byatewe n’ubuyobozi budahwitse bw’Aranze igihugu yagize Ati “ibyago u Rwanda rwagize ni uko rwagize abayobozi b’abapumbafu. U Rwanda rwagize ibyago, tugira abayobozi, tugira politiki byose by’ubupumbafu. Ubu turubaka u Rwanda turuvana muri ayo mateka y’ubupumbafu. Turi kumwe.”
Nk’uko bigaragara kungenga bihe y’Umuryango wa RPF Inkotanyi mu kwamamaza umukandida wayo kandida peresida Paul Kagame azasubukura ibikorwabye byo kwiyamamaza kuri uyu wa gatandatu taliki ya 06 Nyakanga 2024 mu karere ka Bugesera kuri site ya Kindama Calendar (Ntagihindutse).
Umukandida w’ishyaka riharanira Demukarasi no Kurengera ibidukikije “ Democratic Green Party” Dr Frank Habineza yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu turere tubiri ari two Nyabihu mu murenge wa Mukamira ndetse no mu Karere ka Rubavu mu murenge wa Mahoko.
Kuri Site ya Mahoko, Habineza n’abayoboke b’ishyaka abereye umuyobozi n’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, bahawe ikaze n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Prosper Mulindwa
Kandida-Perezida, Frank Habineza yasabye abi Nyabihu kuzamutorera kuyobora u Rwanda kuko hari byinshi yifuza kuzabagezaho. Ati “Njyewe tariki ya 15 Nyakanga 2024, muzazinduka mujya gutora ,muzahitemo Frank Habineza ku ikarita y’itora muzahasanga ifotoye yanjye. Naho ku Badepite muzahasanga Inyoni ya Kagoma.”
Umukandida peresida w’ishyaka riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije “ Democratic Green Party” Dr Frank Habineza azakomeza ibikorwabye byo kwiyamamaze mu turere twa Rutsiro na Karongi mu murenge wa Rubengera kuri uyu wa gatatu taliki ya 03 Nyakanga 2024 (Ntagihindutse).
Umukandida wingenga Philipe Mpayimana yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu turere tubiri aritwo Nyaruguru mu murenge wa Kibeho ndetse no mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Uwinkingi
Mpayimana yavuze ko naramuka atowe azaharanira ko nta Munyarwanda uzarengana kandi uwo bizajya bibaho azajya arenganurwa 100%. Yagize ati “Buri wese azaba avuga rikijyana.”
Umukandi peresida wingenga Philepe Mpayimana kuri uyu wa gatatu taliki ya 03 Nyakanga 2024 arakomeza ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu turere tubiri aritwo Rusizi mu murenge wa Nkombo ndetse na Karere ka Nyamasheke mu murenge wa Ruharambuga (Ntagihindutse).