Watch Loading...
EntertainmentHome

DAILY BOX MUSIC BILLBOARD HOT 100+: Sekoma ya chris easy iyoboye izindi 99 ,ni izihe ,ni iz’abahe bahanzi ,zatsindishijwe iki ,hagendwe ku iki ?

Urutonde ngaruka kwezi rwa Nyakanga rw’ikinyamakuru Daily box rumaze amasaha 24 rugiye ahagaragara ,rukaba rwahindutse ku kigero cya mirongo irindwi na kabiri ku ijana nk’uko inzobere zirutunganya zimaze kubitangaza ,Menya byinshi byahindutseho kuri uru rutonde ndetse n’uduhigo twagiye ducibwa naba nyir’ibihangano.

Nkuko bimenyerewe buri mpera z’ukwezi abayobozi b’igisata cy’imyidagaduro mu kinyamakuru Daily box bategura ndetse bakanashyira hanze urutonde rw’indirimbo ijana zikunzwe hano mu Rwanda batitaye ku gihugu indirimbo zahimbiwemo.Izi nzobere zikomeza zivuga ko bimwe mu bigenderwaho ari uko indirimbo yakinnwe ku miyoboro y’amaradiyo n’amateleviziyo akorera ku butaka bw’u Rwanda ,ibyavuye mu matora aba yarakorewe ku mbuga nkoranyambaga bwite z’igitangazamakuru ,izacuranzwe ndetse zikanasabwa abavangamuziki bakomeye muri iki gihugu n’ibindi byinshi harimo n’uko zacuranzwe ku mbuga zicuruza umuziki ku isi.

Uru rutonde rwerekana ko Indirimbo ya Chriss Easy ukomoka mu Rwanda yise Sekoma ariyo yaje iyoboye izindi kuri urutonde ,nyuma yo kwegukana impuzandengo y’amajwi mirongo inani n’icyenda mu matora ,igakurikirwa n’iyitwa Milele yanditswe ,ikaririmbwa ikanatunganwa n’uwitwa element eleeh usanzwe akora iyi mirimo tuvuze haruguru icyarimwe .

Kanda hano urebe uru rutonde ; RWANDA MUSIC BILLBOARD HOT 100+

Kurundi ruhande indirimbo yitwa Nkoze IKosa se ya prod. Yee Fanta yafatanijemo n’uwitwa Osillah na Miyamore ya Neizon Lyan nizo ziheruka izindi mu ijana zikunzwe kuri Daily Box .Indirimbo yitwa Vole ya Muneza Christopher yari isanzwe iri ku ruhembe mu kwezi gushize kwa gatandatu yaje kuba yisanga ku mwanya wa gatatu nyuma yo kumanukaho imyanya igera kuri ibiri.

Uru ni urutonde rusohotse ku nshuro yarwo ya kabiri gusa hafi 60 % y’indirimbo ziri kuri uru rutonde rw’indirimbo ijana zikunzwe mu rw’imisozi igihumbi zirimo ku nshuro zayo ya mbere kuko nko mu icumi zambere[TOP 10] Nzagutegereza ya France Mpundu na Vole ya Christopher nizo zonyine nibura zagarutsemo .

Umuzingo muto w’indirimbo [E.P] wiswe icyumba cy’amategeko wahuriwemo n’abahanzi babiri aribo Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman na Ndayishimiye Bertrand [ bulldog] uri muyifite indirimbo nyinshi muri uru rutonde hamwe na Semana iyi nayo akaba ari E.p ya Semana Kevin uzwi nka Ish Kevin ku mazina y’ubuhanzi ye ,iyi ikaba yarumvishwe cyane nyuma y’uko yasaga nkaho yaje isubiza intambara y’amagambo yari imaze igihe ivugwa hagati ye n’umuraperi zeo – Trap .

Indirimbo zikomoka hanze y’u Rwanda ziri muri uru rutonde harimo nka Please ,Please ,please ya sabrina carpenter ikomeje kuyobora urutonde rw’abanyamerika rw’ijana zikunzwe ,iyitwa Wave ya Asake ukomoka muri Nijeriya yafatanijemo n’umuraperi Central cee ukomoka mu bwami bw’abongereza ndetse na Higer ya Burna boy .

Uru rutonde rukaba ruzongera kuvugururwa ku italiki ya mbere nubundi mu kwezi kwa Kanama ,rero nahawe ho kwitorera indirimbo ukunda uciye ku mbuga nkoranyambaga za daily box yaba FACEBOOK na X hose ni Daily Box ndetse no k’urubuga www.daily–box .com

sekoma niyo iyoboye uru rutonde

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *