Imikino olempike : Eric Manizabayo na Clementine Mukandanga nibo bari buserukire u Rwanda mu birori byo gutangiza iyi mikino ku mugaragaro ;Menya byinshi biri burange ibi birori [EXCLUSIVE ]
Clementine Mukandanga usiganwa marato (42km) na Eric Manizabayo usiganwa ku igare nibo baraza guserukira u Rwanda mu birori byakataraboneka byo gufungura ku mugaragaro imikino olempike ;dore ko ari bimwe mu birori bitegerejwe n’abatari bake menya byinshi kuri byo.
umuhanzi w’icyamamare Aya Nakamura, Umufaransa ukomoka muri Mali, ashobora kuba ari muri abo, uyu ubu niwe ucurangwa cyane kuri internet mu bahanzi b’indirimbo z’Igifaransa. si wo gusa kuko Snoop Dogg ,Hari amakuru avuga ko icyamamare cyo muri Canada Céline Dion uririmba mu Cyongereza n’Igifaransa nawe ashobora kuririmba muri ibi birori, kuko yanabonetse i Paris mu ntangiriro z’iki cyumweru ndetse na Lady Gaga
Mu gihe akarasisi k’abakinnyi kaba kari mu byitezwe cyane – ahanini harebwa uburyo baba bambaye iyo baseruka – ubu noneho ni umwihariko kubera ko bari mu murwa mukuru w’imideli.Amakipe yo muri Afurika aseruka kenshi mu myambaro iranga gakondo y’ibihugu byabo, nk’amakipe yo mu bihugu by’iburengerazuba bwa Afurika amwe aseruka mu mwambaro wa Boubou.Umwe mu bari kumwe n’ikipe olempike y’u Rwanda yabwiye BBC ko ikipe y’u Rwanda uyu munsi iri bugaragare mu micyenyero ya Kinyarwanda.
Abakuru b’ibihugu 12 bya Afurika bitabira ibi birori barimo;
- Paul Kagame w’u Rwanda
- Paul Biya wa Cameroun
- Mohamed Ghazouani wa Mauritania, unakuriye Ubumwe bwa Afurika
- Bassirou Diomaye Faye wa Senegal
- Ismaël Omar Guelleh wa Djibouti
- Faure Gnassingbé wa Togo
- Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique
- Brice Oligui Nguema wa Gabon
- Andry Rajoelina wa Madagascar n’abandi…
urumuri Olempike byitezwe ko ruri butwarwe n’ icyamamare muri mupira w’amaguru Thierry Henry n’icyamamare mu gutegana (judo) Romane Dicko,ndetse n’Umuraperi Snoop Dogg uyu munsi ari mu batwara uru rumuri rujyanwa aho rugomba guterekwa hanyuma mbere y’uko ibirori bitangira, ariko uri burucane ntazwi kugeza ubu.
Agashya gahari ni uko bibaye Ku nshuro ya mbere, ibi birori bitabereye muri stade, ahubwo biraza kubera mrwagati mu mujyi.Amakipe olempike y’ibihugu arakora akarasisi mu ruzi Seine ari mu mato, arebwa n’abantu bagera ku 300,000 mu buryo bwateguwe na Thomas Jolly ukuriye ubugeni muri ibi birori.Ako karasisi k’amato atwaye abakinnyi 10,000 karaba kareshya na 3.7km mu nzira y’amazi, imaze iminsi igenzurwa cyane niba ifite isuku ihagije.
Abateguye ibirori byo kuri uyu wa gatanu bateguye kandi abapolisi babarirwa mu bihumbi za mirongo bagomba gucunga umutekano.Perezida Emmanuel Macron, mu ntangiriro z’uyu mwaka yatangaje ko ‘Plan B’ (na Plan C) byateguwe mu gihe hari ibyarenga ubushobozi bwateganyijwe.