Watch Loading...
HomeOthers

Gakenke : abana b’impfubyi bubakiwe aho gukinga umusaya n’ishuri bigamo

Ubuyobozi bw’Ishuri rya Father Ramon Kabuga TSS ryo mu Karere ka Kamonyi, bwahaye inzu abana bane basigaye bonyine nyuma yo gupfusha ababyeyi babo bombi.

Aba bana, barimo umwe wiga muri iri shuri, basanzwe batuye mu Murenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke.

Iyi nzu yabubakiwe iherereye mu Mudugudu wa Rutamba, Akagari ka Rugimbu, muri Santarali ya Kageyo, Paruwasi Rwaza, Diyoseze Gatulika ya Ruhengeri.

Iki gikorwa cyabereye mu rwego rwo guha umugisha iyi nzu, aho hatanzwe Igitambo cy’Ukarisitiya, kigamije gusabira ababyeyi b’aba bana batabarutse mu mwaka wa 2022.

 Iki gikorwa cyanakoze ku buryo cyari cyigamije gushyigikira icyerekezo cyo kubakira aba bana ubuzima bwiza mu gihe barimo kongera kubaka umusingi w’imibereho myiza yabo.

Umwe muri aba bana bane, wiga mu Ishuri rya Father Ramon Kabuga TSS,yanakomeje kubona inkunga mu buryo bwo kwiga, kuko ubuyobozi bw’ishuri bwamufashije kubona umurihira amafaranga y’ishuri, akomeza kwiga kuva mu mwaka wa L3 kugeza muri L5.

 Uyu mwana amaze kurangiza neza umwaka w’amashuri uheruka, agahabwa impamyabumenyi icyizere cy’ubuzima n’ejo hazaza heza .

Umuyobozi w’ishuri, Padiri Fr. Edmond Marie RUDAHUNGA CYIZA, yashimiye cyane imiryango, ababyeyi, abarezi n’abafatanyabikorwa bose bagize uruhare mu kubakira iyi nzu aba bana.

Aho yavuze ati: “Uretse kudufasha mu burezi bw’izo mfubyi zashoboraga guta ishuri, inshuti zacu zadufashije no kububakira inzu iciriritse ariko ishamaje, kuko iyo babagamo yari iraye iri bubagweho. Iyo nzu yabarirwa agaciro ka 4 000 000 frw, harimo inkunga yatanzwe n’abafatanyabikorwa batandukanye.”

Iyo nzu yubatse mu buryo bushimangira ubuzima bw’abana, ndetse ikaba ari umusanzu ukomeye utangwa n’abantu batandukanye.

Muri iyi mirimo y’ubwubatsi, inkunga ya World Vision yagize uruhare runini, itanga amafaranga, amabati, n’umucanga by’agaciro ka 1 615 000 frw , INGABIRE Yvonne n’abakozi ba BNR na bo bagize uruhare mu kubakira aba bana, ari naho yagiye ababa hafi mu kubafasha gukomeza ubuzima bwabo.

Padiri Fr. Edmond yakomeje ashimira umuryango mugari w’ishuri, ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye bagize uruhare mu bikorwa byo gushyigikira aba bana, barimo World Vision, ababyeyi, abarezi, abanyeshuri, n’abaturanyi b’aba bana.

Aho yagize ati: “Turashimira umuryango w’ishuri ryacu, ndetse no kubakirwa n’abandi bose bari hamwe muri ubu bukangurambaga bwo gufasha aba bana.”

INZU BABAGAMO

Abana bane basigaye bonyine, nyuma yo gupfusha ababyeyi babo, bagaragaje ubutwari n’ubuhanga mu gihe cy’ibibazo bikomeye byaranze ubuzima bwabo. Bamwe muri bo barigishijwe neza, bashoboye kugera ku rwego rwisumbuye mu mashuri no kubona abaterankunga bashya babafasha gukomeza kwiga, n’ubwo bari mu bibazo by’ubuzima bitari byoroshye .

Inzu bubakiwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *