Kenya : Polisi yifashije ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abigaragambya
Igipolisi cyo mu murwa mukuru wa Kenya Nairobi cyabyutse cyimisha ibyuka biryana mu maso hirya ho hino muri uyu mujyi kugira ngo batatanye abigaragambyaga bamagana inkubiri yadutse yo gushimuta by’amaherere abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho .
Guhera ku munsi wo ku wa mbere, amatsinda amwe y’abasore bigaragambyaga bakoze urugendo mu mujyi wa Nairobi, mu gihe amatsinda mato y’abandi yari yateguye gukorera imyigaragambyo hirya no hino mu gihugu yaje gusubika gahunda zayo nyuma yuko polisi ibateyemo ibyuka biryana mu maso .
Aba bigaragambya bumvikana bavuga amagambo yo kwamagana guverinoma iriho, aho bamwe bari bafite ibyapa byamagana ifungwa ritemewe n’amategeko rya bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya .
Ikinyamakuru Daily Nation cyo muri Kenya cyatangaje ko abarimo umunyamategeko witwa Omtatah n’abandi 10 bigaragambyaga bamaze gutabwa muri yombi muri iki gihe cy’imyigaragambyo.
Komisiyo y’igihugu ishinzwe uburenganzira bwa muntu muri Kenya mu cyumweru gishize yagaragaje impungenge z’umubare w’abantu bakekaho gushimuta abanegura guverinoma, bavuga ko umubare w’izo manza ugera kuri 82 kuva imyigaragambyo ya leta yatangira muri Kamena.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yemeza ko Abanyakenya benshi bagiye bashimutwa mu mezi ashize, ndetse ikaba inemeza ko iri fatwa ridakurikije amategeko rifitwemo uruhare ndetse rukomeye n’abapolisi ndetse n’abashinzwe iperereza muri Kenya.
Gusa kurundi ruhande Abategetsi ba leta ya Nairobi bo bakomeza kumvikana bemeza ko guverinoma idashyigikiye cyangwa ngo igire uruhare muri ubu bwicanyi ndetse n’ihohoterwa ndengakamere.