FARDC yatangaje ko ikomeje kwigarurira uduce twinshi twagenzurwaga na M23
Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya kongo cyatangaje ko cyongeye kugenzura imidugudu myinshi yari yarigaruriwe n’inyeshyamba za M23 mu mezi ashize .
Ibi nibyo umuvugizi w’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC) witwa Jenerali Sylvain Ekenge yatangarije muri videwo yageneye itangazamakuru kuri iki cyumweru, tariki ya 12 Mutarama.
Aho yagize ati: “Ingabo za M23 zifashwa n’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa babo bagamije gutera imbere berekeza muri Kivu y’Amajyepfo.
“ Ubu turi i Lumbishi [ FARDC], kamwe mu turere twa mbere tugenzurwa na M23 turi hafi kukigarurira. Ntabwo twabatse Lumbishi gusa, ahubwo no muri Ruzirantaka na Kamatale ho hamaze kugenzurwa na twe ”.
Uyu muvugizi kandi yanavuze kandi ko ubwo bwigomeke bw’umutwe w’inyeshyamba za M23 bwari bufite gahunda yo gucukura amabuye y’agaciro aherereye i Kabingo .
Iminsi itari mike irihiritse, ingabo za DR .congo ziri mu ntambara ikaze zirwanya inyeshyamba za M23, cyane cyane hafi ya Masisi, mumajyaruguru ya Kivu.
Ku wa gatanu ushize, Minisitiri w’ingabo w’iki gihugu yabonanye n’abayobozi bakuru ba FARDC,ndetse anasaba ingabo gufatanya mu rwego rwo kunoza imikorere ndetse ko kwaka inyeshyamba uduce zigaruriye mu maguro mashya .
Kurundi ruhande , Leta ya DRC ishinja u Rwanda kuba itera inkunga byeruye inyeshyamba za M23 ndetse Kongo ikanemeza ko hari n’ingabo z’iki gihugu ziri mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa DRC kurundi ruhande ariko u Rwanda rwumvikana ruhakana ko hari ubufasha ruha M23 ahubwo rwerekana ko rufite impungenge zuko iki gihugu gicumbikiye umutwe wa FDLR ugizwe ahanini n’abahoze bahekuye u Rwanda muri 1994 ndetse bakaba banakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside, ibi bijyana no guhohotera ubwoko bw’abatutsi batuye muri burasirazuba bwa DRC.