APR FC iri mu biganiro byo gutandukana n’abakinnyi babiri bayo b’abanya-Nigeria
Ikipe ya APR FC iri mu ibiganiro byo gutandukana n’abakinnyi babiri bakomoka muri Nigeria, barimo uwitwa Nwobodo Chidiebere Johnson na Godwin Odibo, nk’uko byavuzwe na Chairman w’iyi kipe, Brig Gen Déo Rusanganwa.
Aba bakinnyi bombi bageze muri APR FC muri Kamena 2024, ariko kugeza ubu nta mahirwe menshi bagize yo gukina muri iyi kipe, ndetse urwego rwabo rwagiye rukemangwa n’abafana n’abanyamakuru.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru , Brig Gen Rusanganwa yavuze ko ibiganiro byo gutandukana n’aba bakinnyi biri kugenda neza.
Aho yagize ati: “Turacyari mu biganiro kandi biragenda neza. Nibikunda tuzababwira, ariko turacyari mu biganiro na bo. Ni bo gusa.”
Chidiebere Johnson, ukina ku ruhande asatira izamu, yabanje muri Enugu Rangers aho yaje kwegukana Shampiyona ya Nigeria mbere yo kugurwa na APR FC.
Mu gihe Odibo Godwin, nawe yakiniraga Sporting Lagos mbere y’uko agurwa n’iyi kipe yambara umukara n’umweru.
Guhitamo gutandukana n’aba bakinnyi bombi birashoboka cyane kuko APR FC iherutse kugura Abanya-Uganda Denis Omedi na Hakim Kiwanuka, bakina ku mpande basatira izamu.
Ku munsi wejo ikipe ya APR FC yatsinzwe na Amagaju FC igitego 1 -0 mu mukino w’umunsi wa 15 wa Shampiyona y’u Rwanda.
Imikino ibanza isize Rayon Sports iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 36, mu gihe APR FC iyigwa mu ntege na 31.