EUROPEAN TRANSFERS: Manchester united iri kurwana intambara yo gusinyisha Xavi Simons na Manuel Ugarte
Ikipe ya Manchester united irifuza gusinyisha abakinnyi babiri ba Paris Saint germain bakina hagati aribo Xavi simons na Manuel Ugarte .
Ikipe ya Manchester United ikomeje kwizera ko ishobora gusinyisha Xavi Simons ,uyu musore akaba akinira Paris Saint-Germain akaba asanzwe akomoka mu gihugu cy’ubuholandi nubwo kurundi ruhande bivugwa ko uyu musore ari mu biganiro na ekipe ya Bayern Munich .
uyu musore ufite imyaka 21 watijwe na Paris Saint Germain [PSG] muri ikipe Rb Leipzig yo mu budage ngo ari mubi mbere bashakishwa n’iyi ikipe iherereye mu mu mujyi w’ubucuruzi wa Manchester wo mu bwongereza.
Nk’uko ikinyamakuru Dail Mail kibitangaza ngo umutoza wa Manchester United Erik Ten Hag yashimishiwe n’imikinire yuje ubuhanga budasanzwe bwa xavi byumwihariko mu buryo bwo gusatira izamu noneho ibi byaje byiyongera ku kuba Xavi simons yaritwaye neza cyane mu gikombe cy’uburayi nubwo atabashije kugera ku mukino wa nyuma kuko bakuwemo na ekipe y’igihugu y’ubwongereza .
Si ibintu bizorohera Amashitani atukura kuko PSG kuva na kera na kare ntiyahwemye kwamagana igiterane cy’amakipe menshi yatangaje ko yifuzaga uyu musore kuko amakipe arimo Arsenal ,borussia Dortumund na Inter Milan zateye icyumvirizo kuri uyu musore ariko bikarangira PSG yavuze ko nibura ko hejuru ya miliyoni 62 z’amayero iyi ikipe yaba yiteguye kujya ku meza y’ibiganiro bitari ibyo ngo zikavuga zivuye aho.
Simons ashobora kongera kwishimira gufatanya n’abenegihugu be kuri sitade ya Old Trafford, ku nyuma yo kumara shampiyona yo mwaka w’imikino wa2022-2023 mu ikipe ya E PSV Eindhoven atozwa na Ruud van Nistelrooy, wamaze kwinjira mu bungiriza ba Eric Ten Hag.
Si Xavi simons ushakwa gusa kuko Manchester united ihangayikishijwe no kugura Amasezerano ya Manuel Ugarte ukina hagati nawe usanzwe ukina muri shampiyona yo mu Bufaransa nyuma yo gutangaza ry’isinyishwa rya Leny Yoro .