Ethiopia : agaciro k’ifaranga rya Ethiopia kikubise hasi bitewe n’ingamba za leta zidahamye
Banki nkuru z’ubucuruzi zo muri Ethiopia zavuze ko agaciro k’ifaranga rya Ethiopia kagabanutseho 30% ugereranije n’idolari ry’Amerika nyuma y’uko guverinoma idebetse ku ingamba zo gucunga ifaranga mu gihugu.
Guverinoma ya Ethiopia yahinduye politiki yari imaze igihe yo kugena igipimo cy’ivunjisha mu rwego rwo kubona inguzanyo ya biliyoni 10.7 z’amadolari yatanzwe n’ikigo mpuzamahanga cyita ku ubukungu (IMF) na Banki y’isi , mu rwego kuvugurura umwenda wo hanze wa Ethiopia ungana hafi na biliyoni $28.
Bamwe mu Banye- ethiopia bafite ubwoba ndetse n’impungenge zikomeje kwiyongera batinya ko bizatera izamuka rikabije ry’ikiguzi cy’imibereho mu gihe ifaranga ryaba rimaze kuba ryinshi imbere mu gihugu.
Ubukungu bwa Ethiopia bwifashe nabi kubera intambara z’urudaca zimaze imyaka ibiri hagati y’abenegihugu yaberega mu majyaruguru y’intara ya Tigray, n’amakimbirane akomeje kubera mu tundi turere tw’igihugu, ku buryo igihugu kigoye gukurura ishoramari ry’amahanga riba riri mu biikenewe cyane mu kuzamura ugukenerwa kw’ifaranga ry’igihugu.
Muri politiki nshya yatangajwe na banki nkuru yo muri iki gihugu, agaciro k’ifaranga rya Ethiopia [birr] kazashyirwaho n’isoko ripiganwe [Demand and supply of money] .Ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko abasesenguzi bavuga ko IMF yahamagariye ko habaho ivugurura, harimo no kuganya amafaranga muri rubanda .Izi mpinduka rinabuza banki zubucuruzi kugura no kugurisha amafaranga y’amahanga kubiciro atari biciro byumvikanyweho.
Gutesha agaciro kw’iri faranga byakurikiwe no kuzamuka gukabije kubiciro byibiribwa nibindi bintu cyane cyane ibintu byatumizwaga hanze y’igihugu.Mu rwego rwo guhashya inzibacyuho no gukumira izi ngaruka z’ifaranga ndetse n’ihungabana ry’isoko, guverinoma ya Etiyopiya yiyemeje gutanga inkunga ku bakozi bafite amikoro make.